Yasanzwe imbere y’inzu ye yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata 2016, mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi umukecuru yasanzwe imbere y’inzu yapfuye.

Nyakwigendera Mukagatare Velene, w’imyaka 54 yabonywe n’abanyeshuri ngo bari bagiye gutoragura amavoka aba yahanutse, ariko na n’ubu icyamwishe ntikitaramenyekana nk’uko Ushinzwe irangamimerere muri uwo murenge, Rugagaza Espoir, yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Abana batoraguraga amavoka ni bo bamubonye bahita bajya kubwira abarimu, nta cyamwishe kiramenyekana cyangwa gikekwa kuko n’ejo ku mugoroba abaturanyi be bemeza ko bari bamubonye ari muzima kandi no ku mubiri we nta kimenyetso na kimwe twabonyeho.”

Rugagaza yakomeje avuga ko uyu nyakwigendera yibanaga kuko abana be babiri umwe yabaga muri Rubavu undi akaba kwa nyirakuru ariko ho muri ako kagari.

Mu gushaka kumenya ibirambuye kuri iyi nkuru, twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, atari yakamenyeshejwe ayo makuru. Umurambo we, wo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

isi ntakeza mureke twiragize IMANA GUSA PE

NDAYAMBAJE OBED yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Turashima Uburyo Mutugezaho Amakuru Ariko Mugemutubwira Uko Iperereza Ryanzuye Murakoze.

Macumi Joseph Bwenge yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka