Yarumwe izuru bamutwara kwa muganga baritwaye mu ishashi

Mukeshimana Béatrice wo mu Karere ka Nyanza, ufite akabari iwe mu rugo, yarumwe izuru n’umukiriya we arikuraho.

Byabereye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rwesero ko mu Murenge wa Busasamana mu ijoro rishyira iryo ku cyumweru tariki 24 Mutarama 2016.

Mukeshimana warumwe izuru rikavaho.
Mukeshimana warumwe izuru rikavaho.

Mukeshimana w’imyaka 39, avuga ko uwamurumye , witwa Kayitare Alexandre wo mu kigero cy’imyaka nka 45, yari amaze iminsi mike aharaye kunywera inzoga aho iwe mu rugo.

Ngo ku wa gatanu w’icyumweru gishize yagorobereje mu kabari ka Mukeshimana ndetse anamwingingira ko basangira inzonga ariko Mukeshimana aranga, kuko ngo yari ku miti ya Malariya.

Mukeshimana agira ati "Gusa we yakomeje kuhisirisimba abandi barataha, we yanga gutaha ni bwo namusohoye ndamukingirana aragenda.”

Akomeza avuga ko ku wa gatandatu w’icyumwru gishize Kayitare yongeye kugaruka kuhanywera anagurira abandi bantu yahasanze.

Bigeze mu gicuku abo bari kumwe ngo baratashye, hasigaye abantu bake umwana wahaga Kayitare inzoga ngo yamusabye kwishyura aranga, amubwira ko amafaranga ayihera uwo mugore nyir’akabari.

Mu gihe yasabwaga na Mukeshimana kwishyura 5.200FRW yanywereye ngo yahise amukurura aramwiyegereza amuruma izuru arivanaho ritakara hasi.

Abari kumwe na Kayitare muri ako kabari ngo bahise bamufata bamushyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Mukeshimana we bahise bamujyana ku Bitaro bya Nyanza izuru rye baritwaye mu ishashi kurimusubizaho biranga baramupfuka.

Kayitare ukurikiranweho urwo rugomo avuga ko ntacyo yicuza, nk’uko bamwe mu baturanyi batabaye urwo rugomo rukimara kuba babivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njye icyo nakwisabira Police ni ukureba niba iyo Atari ingengabitekerezo ya Genocide yagarutse umuntu w umugabo aruma izuru unugore gute

Teta yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Uwomugorentihangane

Munezero John yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ubwo yari afite izuru rire rire! !

gadi yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Uwo mugore ubwo yari afite izuru rirerire ! !
Uyu muntu ni umugome pe !

gadi yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

uwomugabo nafungwe kuko yakoze ishyano,kandi avuze uwomugore arihe nibyangiritse,uwosumugabo,n’inyamaswa. kuva Burera,Rusarabuye.

Benimana benjamin yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka