Yari yivuganywe na mugenzi we bubakana muri sitade Huye
Alexandre Kayumba, umufundi wubaka muri sitade Huye, kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/11/2014 yari yivuganywe na mugenzi we bakorana mu mirimo y’ubwubatsi muri sitade Huye bita Remy, bapfa ibibazo byo kudahembwa.
Nk’uko bivugwa na Kayumba wakomerekejwe bikomeye na Remy wahise abura abonye urushunzi rw’amaraso rwavaga mu ruguma rwo mu mutwe yari amaze kumurema, ngo we amaze iminsi aza kuri sitade ariko ntakore kuko adaheruka guhembwa.
Ngo yagiye rero agana aho Remy (ukuriye abasudira) yakoreraga hamwe na bagenzi be bandi basudira avuga ibibazo byo kudahembwa, amusingira ashaka kumurenza etaji ya sitade (bari hejuru), amubuza “kumugandishiriza abakozi.”
Icyakora, ngo mugenzi we wari hafi aho yamutesheje amubuza kumurenza sitade, ni ko kumufata akajya amukubita ku rukuta ni uko amurema uruguma.

Ubundi bivugwa ko bamwe mu bakora muri sitade bahembwa abandi ntibahembwe. Nk’uko binavugwa na Félicien Munyaneza uhagarariye sosiyete EEG, ari na yo yubakisha iyi sitade, ngo abafite ikibazo cyo kudahembwa ni abatarafunguje konti muri sacco, baba bashaka guhabwa amafaranga mu ntoki.
Icyakora abafundi bamaze iminsi badakora kubera kudahembwa bavuga ko ibyo uyu muyobozi avuga atari byo kuko na bo ubwabo bafunguje konti, nyamara bakaba badaherutse guhembwa. Ibi babivuga berekana n’udutabo twa sacco.
Gusa ngo baherutse guhabwa amafaranga mu ntoki -bamwe ngo bahawe igihumbi kimwe, abandi bitanu- ariko ngo aya mafaranga bahawe mu ntoki ntabwo angana n’amafaranga babarimo.
Hari uvuga ko EEG imurimo amafaranga ibihumbi 18, hari uvuga ko bamurimo ibihumbi 50, abandi 70, ... Biterwa n’igihe buri wese yari amaze akora ndetse n’akazi akora.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo by’amakimbirane hagati “y’abahembwa n’abadahembwa”, Félicien Munyaneza avuga ko “nta we bazongera gukoresha atarafunguje konti”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|