Yamukubise ishoka mu gahanga amuziza kutahirira inyana

Mu ijoro ryo kuwa 29 ugushyingo 2011 mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Ngange mu Karere ka Gicumbi umugabo witwa Karuhije Claver yakubise ishoka umuhungu we, Niyitegeka Juvenal, mu mutwe aramukomeretsa amuziza kutahirira inyana ubwatsi.

Mu ma saa mbiri n’iminota 48 z’umugoroba, Karuhije Claver yavuye mu kabari kunywa inzoga maze abaza umuhungu we niba yahiriye inyana undi amubwiye ko ntabyo yakoze ahita abatura ishoka ayimukubita mu gahanga aramukomeretsa.

Abaturanyi b’uwo mugabo batabaye bumvise induru bavuze ko uwo mugabo asanzwe ari umunyamahane. Bahise bajyana uwo muhungu we kwa muganga.

Karuhije yasabye imbabazi ko yabitewe n’ubusinzi atazongera gukora ibintu nk’ibyo. Umuhungu we aracyivuza ibikomere by’iyo shoka se yamukubise.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu muntu wagira ngo ntiyaremwe kweri numwana we

ndayambaje james yanditse ku itariki ya: 4-12-2011  →  Musubize

tuba shimiye amakuru mutuugezaho murabaambere

muneza emma yanditse ku itariki ya: 2-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka