Yakubiswe n’umugabo we amuziza ko atishyuye inzoga yanyoye
Umugabo witwa Mbarute Pierre utuye mu mudugudu wa Gitaba, akagali ka Kayenzi, umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yaraye akubita umugore we mu ijoro rishyira tariki 05/12/2012 ngo kuko umugore yari yanze kwishyura inzoga uyu mugabo we yari yanyweye mu kabari.
Nyiramahirwe Jacqueline asobanura ko umugabo we yatashye yasinze ageze mu rugo atangira kumubwira ngo najye kwishyura inzoga yahanyoye aranga nuko atangira kumukubita urutsinga yari afite mu ntoki.
Yagize ati “yamenye ijisho no mu mbavu yambabaje cyane ku buryo ntabasha guhumeka. Byarangiye anjugunya mu cyobo cyuzuye amazi, abaturanyi nibo bamunkijije”.

Umuturanyi witwa Nsenge Felix wamukuye muri iki cyobo yavuze ko nihatagira igikorwa uyu mugabo ashobora kuzica uyu mugore kuko atari ubwa mbere amukubita.
Yabisobanuye muri aya magambo: “ubushize bararwanye dusaba umugore kumwirukana kuko ni umwinjira.Twe nk’abaturanyi batubuza umutekano kuko iyo barwanye ntituryama turara tubakiza. Nk’ubuyobozi bwareba icyo bwakora kuri iki kibazo naho ubundi uyu mugabo azica umugore”.
Ubwo barwanaga mu ijoro rishyira tariki 05/12/2012 abaturanyi bafashe umugabo bamushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi ngo barebe ko basinzira.
Umuyobozi w’uyu mudugudu batuyemo Ndayambaje Gerard, avuga ko iki kibazo cyarenze ubushobozi bwe.

Yagize ati “twiyambaje inzego za Polisi kuko twe nta bushobozi dufite bwo kuba twabumvikanisha. Twagerageje kubunvikanisha nk’abaturanyi, ariko nta gihinduka bahora mu nduru za buri munsi. Ikirenze kuri ibyo ni umwinjira nta cyo afasha umugore ,ahubwo yirirwa anyway agataha arwana”.
Nyuma yo gukubitwa Nyiramahirwe Jacqueline yagiye kwivuza kuri centre de santé ya Tare ngo barebe niba nta kibazo kindi yagize. Naho umugabo we Mbarute Pierre acumbikiwe mu mazu ya Polisi mu karere ka Rulindo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri Ubuyobozi buzirukane uwo mugabo ave aho naho ubundi abagore ntibajya bafata ibyemezo ku basambane babo.
uwomudamu niwewamwiteje yabuze uwobasezerana muburyo bwemewenamategeko.niwewisuzuguje mumuurekebamudihe.abandibabonereho.