Yakatiwe imyaka 30 na Gacaca yihisha ubutabera none yafashwe agiye kwiba

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Nzeri 2020, i Karama mu Murenge wa Ruhashya hafatiwe umugabo ukekwaho ubujura, barebye basanga ni Isaac Banyangiriki wari warabuze ngo afungirwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara aho uwo mugabo akomoka, David Muhire Ntiyamira, Banyangiriki uyu ubu afite imyaka 50. Iwabo ni mu Mudugudu wa Gasambu, Akagari ka Gatoki, Umurenge wa Save.

Yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ariko ntiyagaragara ngo afungwe kuko yahise atangira kwihisha.

Yafashwe agerageza gutobora inzu ngo yibe, induru ziravuga arirukanka anasiga abamwirukanseho, ariko aza kugwa mu cyobo cyacukuwe habumbwa amatafari yo kubaka inzu.

Icyo cyobo nticyari kirekire, ariko yagwiriye imwe mu ntwaro yari yitwaje iramukomeretsa, none ubu ari mu maboko ya polisi ariko ari no kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi. Intwaro bamusanganye ni ipiki, inkota n’icyuma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Banyangiriki amaze igihe yihishe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Banyangiriki amaze igihe yihishe kuko atarabazwa. ubu hari gushakwa uko yajyanwa muri gereza akajya kurangiza igihano, dore ko ibikomere byo byavuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Twarababaye kandi twarababariye

Nizeyimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 20-09-2020  →  Musubize

Urebye ukuntu yari yaraturembeje kubujura kdi namaraso yabanyarwanda yamennye atarayaryizwa gusa ubu ngiye kujya ngenda ntabwoba kuko twajyaga tunamwikanga gusa iyi nkuru yatashye kumitima yabeshi twaruhutse pe

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Ipiki inkota ni cyuma,bamukurikirane neza bamenye aho yabaga,kuko ibyo nibimwe.mubikoresho bakoreshaga.nubu bakomeje gukoresha bica abantu umuntu nkuwo nuwo gusobanura aho yabaga.hakamenyekana abo bakorana hakamenyekana nabakingiraga ikibaba

Lg yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

MBEGA INKURU ISHIMISHIJE KANDI INASEKEJE AMARASO Y,ABATUTSI AZABAKORAHO BARAGA PUUU , UZI SHAHU GUTEMAGURA MUGENZI WAWE NTANICYO MUPFA SHA MURABAGOME MURABAGOME .

ALIAS yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Muvandi, birabaje kuba ugitekereza kuriya ! Jya umenya ko twababaye kandi twanababariye !

Nizeyimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 20-09-2020  →  Musubize

Hahahhh la cavale coûte chère . Parfois le crime en cache beaucoup d.autres . Il vient d.etre rattrapé par le passé.

Luc yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka