Yahisemo gufungwa aho kurera umwana we

Marie Francoise Dusabe wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yafashe icyemezo cyo guta umwana we yibyariye amuziza ko yavukanye ubumuga.

Nyuma y’igihe kinini agerageza kujya uwo mwana muri icyo kigo cy’imfubyi bikanga, tariki 05/07/2011, yafashe icyemezo cyo kumutamo maze arigendera. Yakurikiranywe n’inzego z’umutekano arafatwa anasabwa gusubirana umwana we ariko ahakana yivuye inyuma ko adashobora kurera uyu mwana kugeza nubwo ahisemo gufungwa aho kugirango amurere.

Dusabe yabyaye uyu mwana muri 2006 ariko ashaka kumujyana mu kigo kitwa Urukundo Foundation kirera abana b’imfubyi batamugaye ariko kiramwangira kubera ko kitari gifite ubushobozi bwo kurera abana bamugaye.

Uyu mwana yahise yakirwa n’iki kigo cya HRD kirera abana babana n’ubumuga kimwitaho kimugenera ibyangombwa byose nk’abandi bana. Iki kigo cyaje kubaririza amakuru ya se ubyara uyu mwana basanga yitwa Isiaka aba mu Ruhengeri kandi yaratandukanye na nyina w’uyu mwana.

Nyuma y’uko Isiak amenyeshejwe ko umugore we yataye umuhungu we, yahise yihutira kuza kumureba anasaba ko uwari umugore we yafungurwa agahabwa imbabazi.

Nyuma yo gufungurwa, uyu mugore yongeye guhakana ko atarera uyu mwana nyamara nyuma yo kuva mu buroko uyu mugore yongeye akibaruka undi mwana.

Isiak yahise ajyana umuhungu we mu Ruhengeri mu kigo kirera abana babana n’ubumuga hafi y’aho aba kugirango abashe kumwitaho nka se umubyara.

Mukamwezi wahuye n’ibibazo nk’ibi bitandukanye kuko mu kigo ayobora habarizwamo abana batawe na ba nyina, arasaba ababyeyi kwirinda gufata aba bana nabi kuko ari abana nk’abandi. Ati: “Erega n’ibyaye ikiboze irakirigata abantu bongere bagarure ubumuntu bareke kuba inyamanswa”.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUBYEYI GITO.KUVUKANA UBUMUGA SE KO NTAWE UBIHITAMO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! ni ubujiji nyine nta kundi.

kok yanditse ku itariki ya: 26-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka