Yahetse umwana ari muzima umwururukije asanga yapfuye

Umubyeyi witwa Jeanne Yandereye wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yahetse umwana we mu gitondo cya tariki 03/06/2012 amwururukije asanga yashizemo umwuka.

Ibi byabaye ubwo uyu mugore yari mu modoka iva mu karere ka Korongi aho yari yaragiye gusura Gaspard Havugimana umugabo we akaba na se w’uyu mwana, ukorera muri aka karere. Yandereye avuga ko uyu mwana nta kibazo na kimwe yari afite kuburyo yakeka ko aricyo cyamwishe.

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakabungo atangaza ko uyu mugore ari inyangamugayo ku buryo atabasha kwiyicira umwana we kandi ngo nta n’ikibazo ajya agirana n’umugabo we ku buryo byaba intandaro yo kwivugana uyu mwana.

Ubuyobozi bwa polisi nabwo butangaza ko butaramenya icyishe uyu mwana.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka