Uwiteguraga ubukwe yaguye mu mpanuka agiye mu kizamini cy’akazi

Umukobwa witwa Claudine Nyiringabo wo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yaguye mu mpanuka y’imodoka ajya gukora ikizamini cy’akazi mu karere ka Nyamasheke.

Nyiringabo Claudine wari ufite ubukwe mu kwezi gutaga kwa Kanama
Nyiringabo Claudine wari ufite ubukwe mu kwezi gutaga kwa Kanama

Nyiringabo ni umwe mu bagenzi 11 baguye mu mpanuka y’imodoka ya Kompanyi ‘Ugusenga Expres’ yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 16 Nyakanga 2019.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, yari afite ubukwe bwo gusabwa ku itariki ya mbere Kanama 2019.

Abo mu muryango we babwiye Kigali Today ko yari amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali, aho yakoraga ibiraka bimufasha gushakisha imibereho, akaba yaritabye Imana ajya gukoraikizamini cy’akazi mu karere ka Nyamasheke, ngo arebe ko yakwegera aho avuka, abashe no gutegura ubukwe bwe neza.

Murumuna we, Mizero Clementine, yavuze ko Nyiringabo yari amaze iminsi mu Mujyi wa Kigali akora akazi ko kubarura abagize imiryango, mu byiciro by’ubudehe.

Ku munsi impanuka yahitanye ubuzima bwe yabereyeho, Nyiringabo ngo yavuye mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cya kare, yerekeje mu Karere ka Nyamasheke, aho yari agiye gukora ikizamini cy’akazi.

Murumuna we, Amizero avuga ko iki kizamini yari agiye kugikora kugira ngo nibimukundira akabona akazi azakorere hafi y’umuryango avukamo, ndetse n’urugo yiteguraga gushinga.

Amizero yagize ati “Muri kiriya gitondo impanuka iba, nanjye barampamagaye, mpamagarwa na musaza wanjye, arambwira ngo ninjye kureba aho iyo mpanuka yabereye kuko mukuru wanjye yari arimo, ati genda urebe uko bimeze! Nahise mva ku kazi nihuta, mpageze nyine nsanga byarangiye”!

Amizero avuga ko yaherukanaga na mukuru we Nyiringabo mu kwezi gushize kwa Kamena, gusa ngo bajyaga bavugana kuri telefoni igendanwa, ndetse no ku munsi impanuka yabereyeho, bari bavuganye kandi bari bamaze iminsi basezeranye byinshi.

Ati “Impanuka yabaye yari avuye i Kigali ajya i Nyamasheke gukora ikizamini cy’akazi, kuko twari tumaze iminsi dusezeranye ko mbere y’uko ubukwe bwe buba tuzabanza gutunganya aho tuvuka. Twari twasezeranye ko azagura ibisorori byo mu rugo, nanjye nkagura ama rido yo mu nzu twitegura ubukwe bwe”.

Claudine Nyiringabo yashyinguwe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2019, mu Murenge wa Macuba aho avuka.

Impanuka yabereye mu karere ka Karongi yahitanye abantu 11
Impanuka yabereye mu karere ka Karongi yahitanye abantu 11

Impanuka yabereye i Karongi kandi yanahitanye ubuzima bwa Ananie Higaneza, wari utuye ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali.

Kigali Today yaganiriye n’umugore we Martine, avuga ko umugabo we yavuye mu rugo ku wa kabiri tariki16 Nyakanga 2019 mu gitondo agiye ku kazi mu Karere ka Rusizi, nk’uko yari asanzwe ahakorera.

Nyuma ngo yaje guhamagarwa abwirwa ko umugabo we ari umwe mu baguye muri iyo mpanuka, gusa uyu mubyeyi wari ufite intege nke, ntiyatangaje byinshi ku rupfu rw’umugabo we.

Yavuze ko kubera imbaraga nkeya afite, atiteguye gusubiza ibibazo by’umunyamakuru, avuga ko umugabo we azashyingurwa ku wa gatanu mu irimbi ry’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Impanuka yabereye mu Karere ka Karongi yahitanye ubuzima bw’abantu 11, ndetse isiga benshi ari inkomere.

Hari n’ababashije kuyirokoka kubera amahirwe bagize.

Urugero ni urwa Habumuremyi Jean Baptiste bakunze kwita ‘John’ utuye mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo mu Mudugudu wa Ruvumera, wagombaga kugenda muri iyo modoka yakoze impanuka.

Habumuremyi na we yagombaga kujya gukora ikizamini cy’akazi mu Karere ka Nyamashe, na we atega iyo modoka ariko kubera ko iyo modoka yagombaga kubageraho iturutse i Kigali, ngo yatinze kubageraho i Muhanga, abona yagera i Nyamasheke yakererewe, bituma itike yari yaguze ayiha undi mugenzi wari ukeneye kujya i Nyamasheke, Habumuremyi we urugendo ararusubika, arokoka atyo.

Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko ritaramenya neza icyateye iriya mpanuka yabereye mu Karere ka Karongi, kuko bataravugana n’umushoferi wari utwaye imodoka.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, agira ati “Ntabwo turamenya neza icyateye impanuka kuko ntabwo turavugisha umushoferi ngo tumenye uruhande rwe kuko ataramera neza, ariko kugeza ubu turacyeka ikibazo cy’umunaniro ku mushoferi.

Iyo urebye amasaha impanuka yabereye hafi saa moya, bivuze ko imodoka yahagurutse i Kigali byibura saa kumi za mu gitondo. Birashoboka ko yaba atarashoboye kuruhuka neza mbere y’uko ajya gutwara."

SSP Ndushabandi avuga ko ikibazo cy’umuvuduko urenze urugero kitabayeho, kuko umushoferi yagenderaga ku muvuduko wemewe wa kilometero 60 ku isaha.

Ati “Ntabwo impanuka yaba yaratewe n’umuvuduko. Turakangurira ba nyiri amakompanyi atwara abagenzi kureba ko abashoferi baruhuka bakanasimburana mu rwego rwo kwirinda umunaniro. Iyi nama duhora tuyibagira. Nta nyungu iri mu gukoresha umushoferi amasaha menshi, haba ku ruhande rwa nyiri imodoka cyangwa umushoferi, ahubwo byakuviramo guhomba imodoka n’abantu".

Umunsi wo ku wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019 kandi, mu karere ka Kayonza mu Ntara y’ Iburasirazuba na ho habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Coaster’, ihitana abantu batatu barimo n’umwana w’uruhinja.

Ku wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, na ho habereye impanuka y’imodoka ya Coaster, yagonze umunyonzi (utwara igare) iramuhitana.

Hari benshi batekereza ko abashoferi batwara izi modoka zo mu bwoko bwa Coaster (zitwara abagenzi), baba basigaye bacomokora ibyuma byagenewe kugabanya umuvuduko, bikaba byaba imwe mu mpamvu zitera impanuka.

Icyakora, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP JMV Ndushabandi, avuga ko Urwego Ngenzuramikorerere RURA, rufite uburyo rugenzura niba umuntu acomokoye icyo cyuma, ku buryo ashobora kubiryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nshuti z’ imana, imana ibahe iruhuko ridashara mugiye tukibashaka

Yvonne yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Imana ibakire mubayo. Gusa reta yareba uko yakubaka ibikuta bikomeye kunkengero z imuhanda miremire kuko imodoka yagira ikibazo ikaguma iri hagati bibikuta bikomeye aho kurenga umuhanda kuko usanga impanuka zihitana abantu beshi biterwa nuko imodoka irenga umuhanda. Naho turi tuborodile bubaka nutwafeke cg biribyuma bashinda nibigufi ntibyarinda imodoka cyakora bigabanya ikibazo ariko ntibikemura .

Cg reta izategeke habeho company zitwara abagenzi nijoro izindi kumanywa gusa byatuma abakozi bakora neza akavuyo kabashoferi batarahuka kagabanuka kuko abenshi baba biriwe banakora kumanya

Alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Mbanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo, kdi abadukuwemo Imana ibaruhure mu mahoro.
Muvandimwe Alias igitekerezo cyawe cya kabiri cyari cyiza ko Leta yagashyizeho amabwirirza yo gukora muri shift ngo abatwara abagenzi ba kumanywa ntibatware ninjoro ariko ubuzima twiberamo ndahamya ko byagorana cyane. uti gute? mu ma company menshi atwara abagenzi, usanga umushoferi uri butware wenda mu rukerera hari igihe aba yahawe nko kuva saa kumi z’umugoroba ngo ajye kuruhuka azatware mu gitondo yaruhutse. aho kujya kuruhuka koko, akajya mutundi dushuguri tw’ubuzima ngaho yasuye umuntu ngaho yagiye gukemura utubazo tundi kuko nta mwanya wundi azabona, ngaho yaraye ashwana n’umugore ugasanga biragoye cyane.
keretse ahubwo agence zifite ibyumba byaryamamo bakanagenzura koko ko baryamye naho ubundi ntibyapfa kuvamo.

General yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Imana ikomeze kubakira mubayo kandi Dawe wirengagize ibyaha byabo kd Dawe nanone ukomeze imiryango yabo inshuti nabavandimwe maze ubwo bunze murupfu nkurwa Yezu ubahe no kwishushanya mu izuka rye ritagatifu tubisabye twizeye amen

Nyirigira jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

rwose mudufashije inkuru muvuga kuri claudine siyo aho yakoraga nuko yendaga gushyingirwa rwose mukure kumbuga iyinkuru

alice yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Imana ikomeze itange iruhuko ridashira abo bantu bitabye Imana kdi ikomeze abasigaye.

Danny’s yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Pole sana Umushofei nawe yari yakomeretse cyane yapfuye nyuma ari mu bitaro. Abantu bose bihangane

Mugisha yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

RIP all of you.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma hazabaho umuzuko w’abantu bapfuye bumviraga imana.Tuzongera tubabone.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Yes.Tuzongera tubabone ku muzuko uzaba ku munsi wa nyuma.Hagati aho,ntabwo bitabye imana,ahubwo bible ivuga ko basinziriye mu gitaka.

karekezi yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Umushoferi Wellars w iyo modoka yaguye i Karongi yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira

Olivier yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka