Yagiye mu isoko ryo muri Uganda yisanga muri gereza

Niyomucunguzi Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye kurema isoko rya Kisoro muri Uganda, afatwa na Polisi yaho imushinja kutagira ibyangombwa ahita afungwa akaba arekuwe nyuma y’umwaka.

Niyomucunguzi Jean Baptiste asaba Abanyarwanda kutongera kujya muri Uganda
Niyomucunguzi Jean Baptiste asaba Abanyarwanda kutongera kujya muri Uganda

Uwo mugabo w’imyaka 25, avuga ko yageze muri Uganda ku itariki 03 Kamena 2018, bamufata bukeye bw’aho ari mu nzira agaruka ari kumwe n’abandi, babambura indangamuntu n’utujeto (Jeton) bari bambukiyeho, ni ko gutangira guhura n’ibibazo mu gihe bari bajyanywe no guhaha gusa.

Niyomucunguzi avuga ko abapolisi ba Uganda bakimara kubafata, babatse mafaranga menshi kugira ngo babarekure barayabura bahita bajya kubafunga.

Agira ati “Badufashe turimo kugaruka mu Rwanda, abapolisi ba Uganda badusaba amafaranga menshi ngo baturekure, badusabaga imitwaro 20 tubabwira ko ntayo dufite. Bahise batujyana ku mucamanza, adukatira amezi 18 ariko batugabanyirizaho atandatu, bahita badufungira muri gereza ya Kiburara, turateseka kubera kuduhingisha tutaruhuka”.

Imitwaro 20 bisobanura ibihumbi 200 by’Amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 48 mu mafaranga y’u Rwanda.

Uwo mugabo bigaragara ko ibirenge bye byari byarashishutse cyane, akavuga ko byaterwaga n’inkweto bambaraga bagerageza kwirinda amahwa yo mu mirima.

Ati “Ibirenge byashishuwe n’uko twahoraga twambaye bottes (Inkweto ndende zambarwa ahantu hari amazi) twirinda amahwa kuko twahoraga mu bisambu duhinga. Si n’izo baduhaga, twebwe twarazishakiraga, utazibonye ibirenge bye byaratobagurikaga kandi nta mpuhwe bamugiriraga”.

Niyomucunguzi yarekuwe ku itariki ya 15 Kamena 2019, yirwanaho kugira ngo agere mu Rwanda, agasaba buri Munyarwanda kudatekereza kujya muri icyo gihugu.

Gusura mushiki we byamuviriyemo gufungwa

Uwitwa Nizeyimana Samuel wo mu Karere ka Musanze warekuriwe rimwe na Niyomucunguzi nubwo batari bafungiye hamwe, we ngo yari yagiye muri Uganda gusura mushiki we utuyeyo, aza gufatirwa ahitwa Kisoro na polisi y’icyo gihugu.

Ngo bahise bamugeza imbere y’umucamanza, amuhamya icyaha cyo kwinjira muri icyo gihugu nta byangombwa mu gihe we avuga ko yinjiye abifite bakabimwambura. Yahise akatirwa amezi 18 ariko na we bamukuriraho atandatu afungwa amezi 12.

Nizeyimana Samuel ngo yababajwe n'inkoni yakubitiwe muri gereza
Nizeyimana Samuel ngo yababajwe n’inkoni yakubitiwe muri gereza

Nizeyimana avuga ko yababajwe cyane n’ukuntu babahingishaga buri munsi ariko ntibite ku mibereho yabo.

Ati “Twabyukaga saa cyenda z’ijoro, tukajya hanze gukaraba mu maso hanyuma tugafata amasuka tukajya mu murima. Twahingaga kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nta cyo kurya baduhaye ndetse nta n’amazi yo kunywa, ibyo bikaba buri munsi”.

Arongera ati “Muri gereza nari mbayeho nabi cyane kubera itotezwa, iyo twabaga tugiye guhinga bafataga Abagande turi kumwe bakabaha inkoni zikoze mu nsinga bakagenda badukubita. Kubera twanakoraga cyane ntawutwitayeho, hari Abanyarwanda babiri twari dufunganywe bapfuye”.

Akomeza agira inama Abanyarwanda yo kwirinda kujya muri Uganda n’ubwo baba bafite ibyangombwa.

Ati “Ndashishikariza Abanyarwanda bafite umutima wo kujya muri Uganda kubireka kuko nta cyiza kiriyo. Nubwo waba ufite ibyangombwa barabikwambura bakabijugunya bakakwereka ko ntacyo umaze mu gihugu cyabo, ubu nta cyangombwa na kimwe mfite”.

Nizeyimana avuga ko aho yari afungiye yari kumwe n’abandi Banyarwanda benshi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, ku buryo ngo yabonaga bari bageze kuri 300.

Leta y’u Rwanda ntihwema kugaragaza ko hari Abanyarwanda benshi bafungiye ahantu hatandukanye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, ikanasaba abari mu gihugu kureka kujyayo kuko bagirirwa nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka