Yafatiwe mu cyuho ahinduza nimero y’abandi ya telefone ngo ajye ayikoresha

Ganza Chritian ari mu maboko y’Ubushinjacyaha nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ashaka guhindura nimero ya telefone ya Habarurema Donat ngo ajye ayikoresha muri gahunda ze.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) yatangarije Kigali Today ko Ganza yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Yagize ati; “Ganza Chritian yarafashwe akurikiranyweho icyaha cy’ubujura, ubu yamaze gukorerwa dosiye ndetse yashyikirijwe Ubushinjacyaha.”

Ku bijyanye n’icyaha Ganza yakoze, umuvugizi wa RIB avuga ko amategeko atamwemerera kubitangaza.

Kigali Today yvuganye na Habarurema Donat avuga ko ari we wari ugiye guhindurirwa nimero atabimenyeshejwe.

Agira ati; “Ganza uwo simuzi, tariki 16 Gicurasi nibwo umukozi wa MTN yampamagaye ambaza niba iyo nimero ari iyanjye mubwira ko ari iyanjye kandi nta kibazo ifite.”

“Uwo mukozi yahise ambwira ko hari umuntu uje kuyihindura (Guswapisha) yitwaje fotokopi y’indangamuntu yanjye avuga ko nakubiswe n’abagizi ba nabi nkaba ntameze neza kandi bakeneye gukoresha nimero yanjye.”

Akomeza agira ati; “Umukozi yampamagaye kubera yari yamuketse kuko nimero y’indangamuntu yanjye yavugaga yari itandukanye n’iyo yarimo ashaka ko nimero ibaruzwaho.”
“Ganza wiyitiriraga ko turi inshuti, ntituziranye ariko ubwo najyaga aho afungiwe mu Murenge wa Rugerero nasanze ntamuzi kandi na we yemerera abakozi ba RIB ko tutaziranye, ahubwo Fotokopi y’indangamuntu yari afite igaragara ko ikoreshwa na Musabyimana Donat.”

Habarurema Donat avuga ko tariki 19 Gicurasi 2020 ubwo yari yagiye gutanga ubuhamya kuri RIB mu Murenge wa Rugerero nimero ye yongeye kuva ku murongo nabwo akurikiranye asanga yahinduwe n’umukozi wa MTN uba mu Karere ka Rwamagana, nabwo ahamagaye kuri MTN bashobora kuyisubizaho ariko ngo yari ihindujwe n’undi muntu.

Alain Numa ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda yabwiye Kigali Today ko ibikorwa byo guhindura nimero byagabanyijwe kuko bagabanyije abahindura nimero mu rwego rwo guca ubujura bukoresha telefoni.

Agira ati; “Kwirinda ubujura bukorerwa kuri Telefoni ni yo mpamvu twashyizeho iminsi itatu ku muntu wahinduje nimero kugira ngo ashobore gukoresha mobile money, kugira ngo nimero yawe ihinduwe n’undi atagutwarira amafaranga.”

Numa avuga ko abantu babonye nimero zabo zivuye ku murongo bagomba kwihutira kwegera ibiro bya MTN kureba ikibazo nimero yabo yagize, haba n’uwayihinduye bakabimenyesha bigakurikiranwa.

Habarurema yabwiye Kigali Today ko ubwo nimero ye yahindurwaga yiyambaje ishami rya MTN ku rwego rw’igihugu ribikurikirana kugira ngo harebwe niba uwahinduye nimero ye mu Karere ka Rwamagana yarakoresheje fotokopi y’indangamuntu ye cyangwa niba yari yitwaje indangamuntu.

Habarurema avuga ko hari benshi basanga nimero zabo zavuye ku murongo batabigizemo uruhare bakibeshya ko ari amakosa ya sosiyete y’itumanaho kandi byakozwe n’abahinduza nimero zabo kugira ngo zikoreshwe mu nyungu zabo, akagira inama abakuriweho nimero gusobanuza ayo masosiyete.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Hari ikindi gikorwa aba agents ba mtn ukamubwira ko ubikuza wenda hari mo amafrs ufitimo urayazi slangs kubikorera kuri foni ye ikirana na mtn afite mukazi iye akayirekawahya gusanga ugasanga gihembye muma frs yawe asigaye kuri konti kandi dusanzwe tuzi ko iyo servisi ayihemberwa na dosiye te Kubera ko uba ugiye wabibona ugasanga wageze kure a akorera cyane kuri T2000 kukubikuriza nka 2000 ngo ugomba guhemba umu agent 200frs kash rwose servisi iragenda ipfa murakoze

Charles yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Hari ikindi gikorwa aba agents ba mtn ukamubwira ko ubikuza wenda hari mo amafrs ufitimo urayazi slangs kubikorera kuri foni ye ikirana na mtn afite mukazi iye akayirekawahya gusanga ugasanga gihembye muma frs yawe asigaye kuri konti kandi dusanzwe tuzi ko iyo servisi ayihemberwa na dosiye te Kubera ko uba ugiye wabibona ugasanga wageze kure a akorera cyane kuri T2000 kukubikuriza nka 2000 ngo ugomba guhemba umu agent 200frs kash rwose servisi iragenda ipfa murakoze

Charles yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Mugihe RNP na RIB badushishikariza kubika no guhisha imyirondoro yacu, MTN yo yakoze ikosa ryogutegeka abakiriya babo gusiga photo copy yirangamuntu kumu agent mugihe hari service ugiye kwaka urugero: sim suarp ibi bikaba bihabanye nibyo RIB NA RNP badusaba akaba ariho hava gukwira kwira kwibyangombwa byabakiriya muburyo bufasobanutse. mugihe MTN itarahindura iyo system ibibazo nkibi bizakomeza kwiyongera

samuel yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Uwomuagent wa MTN watanze amakuru nuwogushimirwa,aba agents bose babaye nkuyu nta fraud zakorerwa muguswapa sicards zabantu batabizi.Dufatanye twese guhashya ububujura

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Uwomuagent wa MTN watanze amakuru nuwogushimirwa,aba agents bose babaye nkuyu nta fraud zakorerwa muguswapa sicards zabantu batabizi.Dufatanye twese guhashya ububujura

Kanamugire yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka