Yafatiwe mu cyuho agerageza kwinjiza urumogi muri gereza ya Mageragere

Polisi y’igihugu mu Karere ka Nyarugenge icumbikiye umugabo w’imyaka 23 ukekwaho gushaka kwinjiza urumogi muri Gereza ya Mageragere.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SSP HItayezu Emmanuel
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SSP HItayezu Emmanuel

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Supt.Hitayezu Emmanuel yavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku itariki 7 Kamena 2018,arimo gushakisha inzira yanyuzamo ikiro cy’urumogi muri gereza yifashishije inkweto yari yambaye.

Uwo mugabo ngo yaraje gusura mwene wabo ufungiye i Mageragere,nyuma igihe barimo kuganira batangira guhinduranya inkweto ni bwo abashinzwe umutekano babateye imboni baramucakira.

Senior Supt. Hitayezu yabwiye ikinymakuru itangazamakuru ko bitabagoye kumufata kuko abacungagereza babihuguriwe bihagije.

Hitayezu yasobanuye ko ubusanzwe abaje gusura abafungwa bagomba gusakwa, kandi n’abafungwa iyo basubiye muri gereza nabo barasakwa, ibyo bikaba ari byo bituma nta mufungwa ushobora kugira icyo yinjiza aho afungiye.

Muri gereza ya Mageragere hakunze gufatirwa abantu baje gusura ababo bazanye ibiyobyabwenge mu buryo bugoye kuvumbura, ariko bikarangira bafashwe, kuko hari n’abafatwa babishyize mu mata cyangwa mu macupa y’amazi atarigeze akurwaho imifuniko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka