Yafatanywe ibiti 13 by’urumogi yahinze iwe mu rugo

Nzaramba Eric utuye mu kagari ka Muganza, umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ari mu maboko ya polisi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05/06/2012 azira umurima w’urumogi uri iwe mu rugo.

Uwo murima uri mu rugo rwa Nzaramba w’imyaka 25 uteyemo ibiti 15 by’urumogi.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kirehe bukomeje gutahura abacuruza ibiyobyabwenge; kugeza ubu hamaze gufatwa ibiro bigera kuri 600 by’urumogi, imodoka ebyizi zafashwe zitwaye urumogi hamwe na moto zigera kuri esheshatu zafashwe ziva i Kigali zikaza gupakira urumogi mu karere ka Kirehe.

Ubuyobozi bwa polisi bukomeje gusaba ubufatanye n’abaturage mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge birimo n’urumogi kuko byangiza byinshi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka