Yafashwe atwaye ibiyobyabwenge ku nda, ku mugongo no ku mutwe

Umugore yajijishije agaragara nk’uhetse umwana bamufashe basanga ni ibiyobyabwenge ahetse. Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), akaba ashinjwa gutunda ibiyobyabwenge nyuma yo kubifatanwa abihetse mu mugongo no kunda, ibindi abyikoreye ku mutwe.

Uyu mugore yagaragaye asa n'uhetse umwana kandi ari ibiyobyabwenge yari ahetse ku mugongo no ku nda, ibindi abyikoreye
Uyu mugore yagaragaye asa n’uhetse umwana kandi ari ibiyobyabwenge yari ahetse ku mugongo no ku nda, ibindi abyikoreye

Uwo mugore ukomoka mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yafatiwe mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, yikoreye ibyo biyobyabwenge, ibindi abihetse ku nda no mu mugongo, afatwa nyuma y’uko abaturage bamutanzeho amakuru mu nzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, avuga ko uwo mugore yafatanywe amaduzeni 43 y’inzoga yo mu bwoko bwa Blue Sky, aho yari ageze ku muhanda uva ku mupaka wa Cyanika mu Murenge wa Gacaca.

CIP Rugigana yagize ati “Uwo mugore yamaze gufatwa, yari afite amaduzeni 43 y’ikiyobyabwenge cyitwa Blue Sky, yamaze no gushyikirizwa RIB.

Nk’uko mubizi, dufite ikibazo cy’umupaka wa Uganda ubu udafunze, abantu bake baracyagerageza kunyura inzira twita iza Panya (inzira zitemewe) bakazana ibyo biyobyabwenge”.

CIP Rugigana avuga ko uwo mugore yafatanywe ibyo biyobyabwenge, ubwo yageragezaga guhamagara umumotari, abaturage ntibamushira amakenga bahita babimenyesha Polisi.

Agira ati “Uwo mudamu akomoka i Rubavu, urumva yavuye i Rubavu aza i Musanze ari byo bimuzanye. Yafashwe ubwo yageragezaga guhamagara moto ngo ize ku bipakira, ariko muri bwa bufatanye n’abaturage badutungira agatoki turamufata”.

Akomeza agira ati “Bimwe yari yabikenyereye ku nda, ibindi abihetse mu mugongo, ibindi abyikoreye ku mutwe, uwamubonye yatekerezaga ko ahetse umwana we, batangazwa n’uburyo byari ibiyobyabwenge, ndetse no ku nda yagaragaye neza nk’utwite kandi ari ibiyobyabwenge yahambiriyeho”.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru avuga ko uwo mugore yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), akaba ari yo ikomeje kumukoraho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka