Yabyaye umwana amuta mu musarane

Seraphine Mukamurigo w’imyaka 43 wo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango y’amavuko yabyaye umwana mu ijoro rishyira tariki 03/02/2012 ahita amuta mu musarane wo murugo rwe.

Mukamurigo wari uherekejwe na polisi ku bitaro bikuru bya Kabgayi mu mujyi wa Muhanga, mu gitondo cya tariki 03/02/2012, yikoreye umurambo w’umwana we mu gikarito yavuze ko icyatumye akuramo inda ari uko yari urwaye inkorora bigatima umwana yari atwite avamo. yavuze ko yahisemo kumuta kuko ngo nta bundi bushobozi yari afite bwo kumushyingura.

Uyu mugore yavumbuwe na mugenzi we babana wabonye uyu mugore yabyaye ariko ntamenye irengero ry’umwana. Yahise ahamagaza umujyanama w’ubuzima mu mudugudu nawe wahise abigeza ku nzego z’umutekano, bavumbura ko yamutaye mu musarane.

Mukamurigo atwaye umwana yari yataye mu musarane mu ikarito
Mukamurigo atwaye umwana yari yataye mu musarane mu ikarito

Mukamurigo afite abana bane ariko yatanye n’umugabo we. Uyu akaba yari umwana wa gatanu. Avuga ko atazi se w’umwana kuko ngo umugabo wamuteye inda babonanye rimwe gusa bavuye gusenga mu Ruhango.

Avuga ko uyu mugabo yamusabye ko bakora imibonano mpuzabitsina mu ishyamba bari bagezemo bonyine, nyuma ngo aza gusanga yasamye inda y’uwo atazi. Aha hakaba hari abibaza niba iyi ataba ariyo ntandaro yo gukuramo iyi nda.

Mukamurigo ubu ari mu maboko ya polisi mu karere ka Muhanga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka