Yabuze feri ahitamo gushyira imodoka mu muferege

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 28/01/2012, umugabo witwa Sebasaza Augustin wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso arututse mu karere ka Rulindo yageze i Shyorongi abura feri ahitamo gushyira imodoka mu muferege.

Iyi modoka ifite puraki RAB 797Q yari ipakiye umucanga wo gukora umuhanda, yabuze feri, maze nyuma yo kugerageza uburyo butandukanye ngo akumire impanuka, asanga kuyishyira mu muferege ari bwo buryo bwonyine bwatuma hatangirika byinshi.

Sebasaza Augustin umushoferi w’iyi modoka yagize ati “nabonaga nshobora kugonga abantu cyangwa se izindi modoka mu muhanda, mpitamo gufata iki cyemezo”.

Ku bw’amahirwe, abantu babiri mu bari muri iyi modoka bavuyemo ari bazima keretse udukomere duto ku maboko batewe n’ibimene by’ibirahure byabatarukiye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka