Uwiyitirira Polisi akanabuza imodoka gukorerwa mu igaraje yafashwe
Hari abantu banga kujyana imodoka zabo mu igaraji kugira ngo zibakosorere ibyangiritse nk’uko baba babisabwe n’Ikigo kimenya imiterere n’imikorere y’ibinyabiziga(Contrôle Techinque).

Bahitamo kwishakira ababafasha guhisha ibimenyetso by’imodoka irwaye, kugira ngo nigera muri Contrôle Technique imashini zigaragaze ko nta kibazo ifite nyamara gihari.
Urugero ni nk’uburyo bwo gufunga inzira zisohora imyotsi y’imodoka hatabayeho koza cyangwa gusimbuza ibikoresho byangiritse.
Uwitwa Iyakaremye Theophile w’imyaka 34 akaba atuye i Nyabisindu mu murenge wa Remera muri Gasabo, avuga ko asanzwe arangira ba nyir’ibinyabiziga umuntu ubatekinikira.
Ati "Hari uwagiye muri Contrôle Technique bamwandikira ko afite ikibazo cy’imyotsi myinshi isohoka mu modoka, nahise murangira umuntu yaha amafaranga make kugira ngo anige uwo mwotsi awubuze gusohoka".
"Uwo mwotsi iyo batawubonye bahita bamuha ibyangombwa (by’uko iyo modoka yasuzumwe kandi ikora neza).
Uyu musore yemera ko bamwita "Afande" kuko babona akoranaga bya hafi na Polisi y’Igihugu, aho avuga ko asanzwe atanga amakuru iyo abonye abantu bakekwaho ibyaha birimo ibiyobyabwenge.
Iyakaremye avuga ko yari amaze kwakira amafaranga arenga ibihumbi 60 mu gihe cy’ukwezi kumwe gushize ari umuhuza mu gutekinikira abantu akababuza kujyana ibinyabiziga mu igaraji.

Polisi y’u Rwanda yamutaye muri yombi ku wa gatatu w’iki cyumweru, imukurikiranyeho ubwambuzi bushukana bwo kwiyita umukozi wayo agasaba abaturage amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera agira ati "Muri Contrôle hari imashini zifite ubushobozi bwo kumenya ahantu hose hari ikibazo, nyir’ikinyabiziga cyasuzumwe asabwa kukijyana mu igaraji ryemewe akirinda abashukanyi".
Kwambura umuntu binyuze mu kumushuka bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri eshanu.
Polisi isaba abaturage kwirinda ababatera ubwoba ko gusuzumisha ikinyabiziga ngo bigoye kandi bitinda, aho kugeza ubu hari imirongo itanu imodoka zisuzumirwaho ndetse ko nta modoka irenza amasaha 48 ikiri muri Contrôle Technique.
Polisi ikomeza ivuga ko yanashyizeho uburyo bwimukanwa bwo gusuzuma ubusembwa bw’ibinyabiziga, kugira ngo abasaba iyi serivisi bari mu ntara bagerweho batarinze kuza i Kigali.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|