Uwiyise umukozi wa REG yabwiraga abaturage ko adashaka ibibazo bijya kwa Perezida

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Kagari ka Nyabugogo mu Mudugudu wa Gakoni, ahitwa ku Gasharu, havumbuwe ubujura bwo gutanga umuriro mu buryo butemewe ,bukorwa n’abiyita abakozi b’Urwego rw’Ingufu mu Rwanda (REG), uwabikoraga aratoroka, hafatwa uwamufashaga.

Ibikoresho bifashisha biba amashanyarazi birakemangwa
Ibikoresho bifashisha biba amashanyarazi birakemangwa

Ubu bujura bwo kwiba umuriro uhabwa abaturage mu buryo butemewe n’amategeko bwakozwe mu gihe bari mu myiteguro yo gusurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho uwabikoze yiyita umukozi wa REG. Ngo yababwiraga ko badashaka ibibazo bijya kwa Perezida by’umuriro.

Hitabatuma Daniel, umwe mu baturage bari barimo guhabwa umuriro muri ubwo buryo, yasobanuye ko batigeze bakeka ko ugiye kubaha umuriro ari umujura,kuko yaje azi neza ko banditse bawusaba, kandi ko bamubonye akorana n’abakozi ba REG batangaga umuriro hirya yabo.

Ati “Twamusanze ari gukorana n’abakozi ba REG hariya ku mataje (étage),ahubwo anatwereka ko ari we ubayoboye. Ubundi uburyo yaje,yaje atubwira ko ari umuyobozi wa REG, atubwira ko haje poromotiyo yo guha abaturage batuye hafi y’ariya mazu yacu imiriro, cyane cyane ko yanatweretse ko perezida agiye kuza ino ahangaha, ngo adashaka ibibazo bizagenda bikwira imbere y’ubuyobozi ko tutagira imiriro, ko twanditse dusaba umuriro kera, ibintu nk’ibyo!”

Hitabatuma Daniel, umwe mu baturage wabeshywe guhabwa amashanyarazi
Hitabatuma Daniel, umwe mu baturage wabeshywe guhabwa amashanyarazi

Naho uwafashwe aje gukorana n’uwiyitaga umuyobozi wa REG we yavuze ko yari asanzwe ari umutekinisiye ukora akazi ko gushyira umuriro mu nzu (installation), agahamagarwa n’umuntu atazi, amubwira ko ashaka kumuha ikiraka.

Ati “Njyewe nari nje mu kiraka nka manipawa(man power), naje ntanazi isura y’umpamagaye n’izina rye ndimenye nonaha bamuvuga, mpageze ansigira uriya mugabo ngo anyobore aho dukorera, ko we hari ibikoresho agiye kuzana.”

Martin Mutsindashyaka, umuyobozi w’ishami rya REG rya Nyarugenge, yasobanuye ko ubu bujura bweze mu duce dutandukanye, bukaba bukorwa n’abantu bize ibintu by’amashanyarazi, ariko uyu we wabiyitiriye akaba yari amaze iminsi baramuhaye ikiraka cyo gukorana na bo aho bari gutanga amashanyarazi, ariko ko atari umukozi wabo uhoraho.

Martin Mutsindashyaka, umuyobozi wa REG mu Karere ka Nyarugenge asaba abaturage kuba maso
Martin Mutsindashyaka, umuyobozi wa REG mu Karere ka Nyarugenge asaba abaturage kuba maso

Mutsindashyaka yavuze ko kuba aba baturage baratinze guhabwa amashanyarazi ,ari uko banditse bayasaba,babasura bagasanga batuye mu ngo zitandukanye cyane, ariko babagira inama yo kwandikira akarere, akaba ari ko kamanuka kagakorana n’ishami rya REG rishinzwe gutanga amashanyarazi . Avuga ko bashobora kuba batarabikoze, cyangwa akarere akaba ari ko kabyihoreye.

Ati “Kubera ko imihigo ya REG isigaye ihura n’iy’akarere hashyizweho gahunda y’uko iyo abaturage bakeneye umuriro bandikira akarere, noneho bagateza kashi ku kagari n’umurenge, akarere kakaba ari ko kamanuka kagakorana n’ikigo cya kabiri cyacu cyo muri REG, bakagira uko bumvikana bazishyura. Hagati aho rero,ntabwo bigeze babikora, cyangwa niba baranabikoze ubwo byaranze, niba ari akarere kabikoze, niba ari bo babyanze, ntabwo tubizi.”

Mutsindashyaka akomeza agira inama abaturage ko igihe babonye umuntu ubabwira ko aje kubaha umuriro cyangwa kubakorera n’ibindi byerekeranye na serivisi zitangwa na REG, bagomba kubasaba kubereka ikarita yerekana ko ari umukozi wa REG, kandi ko batemerewe guha uwo ari we wese amafaranga mu ntoki, ko serivisi zabo zishyurirwa kuri konti ya bo ya banki, uwishyuye akazana urupapuro rwerekana ko yishyuye.

Imyobo bacukura na yo ngo ntiyujuje ubuziranenge
Imyobo bacukura na yo ngo ntiyujuje ubuziranenge

Mutsindashyaka yanababwiye ko n’ibikoresho abo bajura bazana bitujuje ubuziranenge kandi bibashyira mu kaga ko kwibwa, guhabwa ibikoresho bidafite uburambe , ndetse no kubura umuriro bya buri kanya.

Ati “Icya mbere, bazanye amapoto adakwije ubuziranenge,namwe murabibona ko ari mabisi, iyo yamaze kuma kubera izuba gahinduka gato noneho kakagwa,bigatuma n’aho gafatiye n’andi mapoto yose agwa,icya kabiri ni uko n’amatsinga bashyiraho bakagenda bagera ahantu harehare kure, bituma muri ako gace habamo umuriro muke.”

Aba baturage banditse basaba umuriro muri 2016, kugeza ubu ntibarawubona, ari bwo ababashutse bitwaje uruzinduko rwa Perezida wa Repuburika ruteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2019. Ufatiwe muri ubu bujura, ashyikirizwa inzego zishinzwe iperereza,yahamwa n’icyaha agahanwa hakurikije amategeko.

Ibiti bifata inkingi z'amashanyarazi na byo biraciriritse
Ibiti bifata inkingi z’amashanyarazi na byo biraciriritse
Uwafashwe avuga ko yari yaje mu kiraka kandi ko atazi uwari wamuhamagaye we akaba atafashwe
Uwafashwe avuga ko yari yaje mu kiraka kandi ko atazi uwari wamuhamagaye we akaba atafashwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumva Akarere gafatanyije na REG bagomba kugenda bareba imidugudu mishya iri kuvuka mbere yuko abaturage bahatura hakabanza hashirwaho basic inftastructure nkabantu bari gutura muri Norway muri Gakoni na Misibya mu murenge wa Kigali usanga nta mazi nta mashyanyarazi buri wese akora arrangement ugasanga noneho byateye umwanda mu mihanda

impirimbanyi yanditse ku itariki ya: 7-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka