Uwishe Marora Ildebrande yamenyekanye

Niyonzima Oscar, umusore w’imyaka 24, yiyemerera ko ari we wishe mugenzi we, Marora Ildebrande, babanaga mu nzu akoresheje ibuye. Mu minsi ishize umurambo wa Marora watoraguwe mu mugezi ugabanya imirenge ya Kacyiru na Gisozi.

Nk’uko twabitangarijwe muri iki gitondo na Oscar ubwe igihe twamusangaga kuri station ya Police i Remera, ngo yishe Marora akoresheje ibuye. Igitangaje cyane ni uko uyu Oscar na nyakwigendera Marora babanaga mu nzu umwe akaba ari na mwene wabo kuko nyina wabo wa Oscar ari nyirasenge wa Marora.

Niyonzima Oscar akomeza avuga intandaro y’aya mahano nta yindi uretse kuba nyakwigendera Marora yarashatse kuryamana na mushiki wa Oscar ariko ngo uwo mukobwa akabyanga.

Nyuma y’uko mushiki wa Oscar yanze kuryamana na Marora, Marora yatangiye kutumvikana na Oscar amushinja ko mushiki we yamusuzuguye.

Ntibyagarukiye aho rero kuko byahise biba intandaro y’amakimbirane hagati y’aba basore bombi, abaturanyi bakagerageza kubunga ariko bikaba iby’ubusa kuko nyuma yo kubunga Oscar yahise acura umugambi wo kwica Marora ashirwa abishyize mu bikorwa.

Nyuma yo kumwica yamujyanye kumuta mu mugezi wa Rwanzekuma ugabanya umurenge wa Gisozi na Kacyiru. Uwo musore avuga ko ibyo yakoze yabikoze wenyine nta muntu bafatanyije.

Uyu muhungu w’imyaka 24 avuga ko yicuza ibyo yakoze. Akomeza avuga nawe ubwe atiyumvisha uburyo yabikoze kuko yabitewe n’umujinya.

Niyonzima Oscar akomoka mu ntara y’uburengerazuba, mu karere ka Rusizi akaba yacuruzaga amakarita ya telefoni ahitwa ku Kinamba mu mujyi wa kigali.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, avuga ko Oscar Niyonzima azashyikirizwa ubushinjacyaha bakamukatira urumukwiye. Yongera ko icyaha yakoze gihanwa n’ingingo ya 311 mu mategeko ahana y’u Rwanda. Iyo ngingo iteganya igihano cyo gufungwa burundu.

Akomeza avuga ko bikwiye ko biganirwaho haba mu biganiro bitangwa nyuma y’umuganda cyangwa se no mu nama zisanzwe buri wese akagira intego yo kubirwanya no kubyamagana ku buryo bitazasubira.

Yagize ati: “nubwo bitoroshye ni ngombwa ko tugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha by’ubwicanyi kuko butumaraho abantu kandi ari bo bukungu bw’igihugu. Igihe kirageze ngo Umunyarwanda ace ukubiri n’ubwicanyi maze ashake icyamuteza imbere.”

Umuvugizi wa polisi kandi akangurira Abanyarwanda kwirinda no gukumira ibyaha nk’ibi kuko bihesha isura mbi umuryango nyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka