Uwibye amafaranga agera ku bihumbi 800 yafatiwe i Rwamagana

Polisi ikorera muri Rwamagana yataye muri yombi uwitwa Jean Pierre Nshimiyimana, utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, ibasha kugaruza amafaranga ibihumbi 800 y’amanyarwanda, telefone igendwanwa ya smart phone n’ibindi bikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 400.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu muntu yafatiwe mu murenge wa Gishari, akagali ka Ruhimbi mu mudugudu wa Rwagahaya.

Yavuze ko ikirego cyatanzwe mu byumweru bibiri bishize gitangirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara, aho uwitwa Emerance Uwiringiyimana yahageze yabuze amafaranga n’imyenda, agakeka ko byibwe na Nshimiyimana wahise utangira kwihisha ubwo aya mafaranga yaburaga.

Ati “Twamenye ko ukekwa yagiye kwihisha aho avuka mu karere ka Rwamagana maze dusangiza amakuru polisi yaho ibasha kumenya aho ari maze imuta muri yombi”.

Uyu uregwa aracyacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gishari mu gihe iperereza rigikorwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Amategeko ateganya igifungo kigera ku myaka ibiri ku cyaha cy’ubujura.

Nikimuhama, uyu muntu azahanwa n’igice cya kabiri y’ingingo y’166 kigira giti “Umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubujura ahanishwaigifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri, n’amande ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri ndetse n’imirimo y’amaboko mu gihe kingana n’amezi atandatu cyangwa kimwe muri byombi.

Urubuga rwavPolisi ruvuga ko uru rwego rusaba kandi abantu kwitwararika bagacungira umutekano ibyabo.

CIP Twizeyimana Ati “abantu bakwiye kwitwarika mbere yo kugirira ikizere umuntu mu bintu byabo n’amafaranga akabikwa muri banki.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka