Uwera Alexia Mupende wishwe atewe icyuma ngo asize icyuho mu banyamideri

Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 09/01/218 Mu murenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro, Alexia Uwera Mupende wari umunyamideri yishwe atewe icyuma, bamwe mu banyamideri bo mu Rwanda baravuga ko babuze inkingi ya mwamba.

Alexia yababaje benshi bamukundaga
Alexia yababaje benshi bamukundaga

Nk’uko bitangazwa na Safari, musaza wa Alexia, ngo nyakwigendera yavutse mu mwaka w’ 1984, avukira Nairobi muri Kenya mu muryango w’abana batanu, bagizwe n’abakobwa batatu n’abahungu babiri.

akomeza avuga ko Alexia yabyawe na Alex K Mupende na Rose Mupende, Amashuri abanza ayiga I Nairobi ayarangiriza I Kigali muri Camp Kigali, ayisumbuye ayakomereza muri Kicukiro Academy ahiga umwaka umwe, akomereza ku ishuri Namashagari muri Uganda, arangiriza muri Saint Laurence muri Uganda.

Nyakwigendera Alexia yakomereje Kaminuza mu Rwanda muri Mount Kenya University.

Umuvandimwe wa Alexia avuga ko ibyo gukora ibijyanye n’imideri yatangiye kubikunda igihe yigaga mu mashuri yisumbuye muri Uganda, dore ko ku mashuri bagiraga isomo ryitwaga ‘culture and modeling’.

Yagize ati “Yifuzaga guteza imbere umwuga we akaba yahagararira igihugu mu bikorwa bihuza abanyamideri ku ruhando rw’isi nka Paris Fashion week”.

Uwera Alexia Mupenda yatangiye gukora ibijyanye no kwerekana imideri mu Rwanda ahagana mu 2005, atangira kumenyekana mu mwaka wa 2012 aho yatsinze irushanwa ‘Rwanda Premier Model Competition’.

Dusabe Jeannine Zahra nawe rekana imideri yabwiye Kigali today ati ”Alexia yari umuntu udakunda gucika intege, kuko yakundaga kutubwira ngo dukomeze mu mwuga uzabasha kudutunga mugihe kiri imbere.

Ibyo byose yabitubwiraga mugihe twabaga dutangiye gucika intege ngo tubivemo. Akatubwira ko kwihangana bifasha gutsinda, mugihe kiri imbere bizaba byiza kurushaho”.

Mu buzima bwe bwa buri munsi yari umuntu uhora yishimye, useka kandi ukunda gufasha abandi mubyo bakora. Kuruhande rwa Rwanda Fashion Models Union ngo babuze inkingi ya mwamba dore ko yari umwe mu bayobozi bayo aho yari umukuru w’akanama nkempuramaka.

Kabano Franco Umukuru wa Rwanda Fashion Models Union ngo ntibazongera kubona umuntu wubahirizaga igihe nkawe ati ”tubuze umuntu washishozaga mubyo twakoraga byose, dore ko iyo twagiraga ikibazo yadufashaga kugikemura kandi neza.

Alexia yari ikitegererezo cyacu twese kuko yashakaga ko dutera imbere ahanini adusaba kubahiriza amasaha mubyo dukora byose”.

Dusabe Jeannine Zahra avuga kandi ko nyakwigendera yari azwiho kwitanga cyane mu byo akora byose. Ati ”yari umuntu watwegeraga twese atitaye ku rwego agezeho akadufasha, bityo natwe tukugirira ikizere cy’uko tuzatera imbere”.

Mu bikorwa byo kumurika imideli Alexia Uwera Mupende yari afite inzozi zo gukomeza akajya imbere dore ko yagiye yitabira ibitaramo by’imidere ku isi nkaho yagaragaye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu muri Dubai Runway Season II.

Ukumurika imideli mu Rwanda bitangiye kugenda bikundwa, kuko ibirori byabyo bisigaye byitabirwa na benshi.

Alexia Uwera Mupende yishwe atewe icyuma, bikaba bikekwa ko umukozi wakoraga mu rugo iwabo ariwe wamwishe kuko yahise aburirwa irengero.

Uyu munyamideri yababaje benshi, bitangira no guhwihwiswa ko uwamwishe yatawe muri yombi, ariko urukuta rwa twitter rwa polisi y’igihugu rwahise rubeshyuza aya makuru, ruvuga ko ipererereza zikomeje, igihe yatawe muri yombi bikaba bizatangazwa.

Umukozi wakoraga mu rugo iwabo witwa Niyireba Antoine w’imyaka 23 niwe ukomeje gutungwa agatoki na benshi, cyane ko yanahise acika, inzego z’umutekano zikaba zikomeje kumushakisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka