Uwatorotse gereza ya Mageragere ari gushakishwa
Yanditswe na
KT Editorial
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ruratangaza ko umugororwa witwa Rugamba Jovin, wari ufungiye muri gereza ya Mageragere ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera gutoroka.

Uyu mugororwa witwa Rugamba Jovin ari gushakishwa nyuma yo gutoroka gereza ya Mageragere
Uyu mugororwa yatorotse iyo gereza mu ijoro ryakeye. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera icyaha cy’ubwicanyi yakoze, ariko amaze kurangiza imyaka itandatu gusa.
RCS irahamagarira uwamenya aho uwo mugororwa yihishe, gutungira agatoki inzego z’umutekano akagarurwa muri gereza.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Yavukagahe atorotse kuyihe tariki hakwiye nokubaza uwaherukaga kumusura ibyobaganiye
Amafoto ye akwirakwizwe ahantu hahurira abantu benshi hose mu gihugu (mu nsengero, mu masoko,ku mashuli, aho bategera imodoka .......)ariko bihere mu bice byegereye inkiko z’igihugu! Hanyuma uwamubona wese namusaba gutanga amakuru vuba byihuse, Ariko nanone nkabaza nti " Yacitse ate anyuze he abifashijwemo nande? Ubwo ntiwasanga iriya Gereza yubatse ku buryo bworohera imfungwa kurira no kusimbukira inyuma yayo? ko byaba bibaye kare bataramaramo kabiri nibahamenyera ko bose bazitorokera!
Birababaje azica abandi
yari afunze azira kurasa akica uwo yarindaga, yari umusirikare yabanje no gufungirwa muri gereza ya gisirikare
ABAMOTARIBABEMASO,BAMUFATE,NAMARONDOATANGATANGE,NABASHOFERI,NAMAFOTOMUYASHYIRE,AHANTUHOSE.
BIGARAGAREKO ABASHINZWE KUBARINDA BAREGEJE
Yarafungiye ibihe byaha? Hari aho wasanga ari jenoside?