Uwatorotse gereza ya Mageragere ari gushakishwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ruratangaza ko umugororwa witwa Rugamba Jovin, wari ufungiye muri gereza ya Mageragere ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera gutoroka.

Uyu mugororwa witwa Rugamba Jovin ari gushakishwa nyuma yo gutoroka gereza ya Mageragere
Uyu mugororwa witwa Rugamba Jovin ari gushakishwa nyuma yo gutoroka gereza ya Mageragere

Uyu mugororwa yatorotse iyo gereza mu ijoro ryakeye. Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera icyaha cy’ubwicanyi yakoze, ariko amaze kurangiza imyaka itandatu gusa.

RCS irahamagarira uwamenya aho uwo mugororwa yihishe, gutungira agatoki inzego z’umutekano akagarurwa muri gereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Yavukagahe atorotse kuyihe tariki hakwiye nokubaza uwaherukaga kumusura ibyobaganiye

ntiyamira donati yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Amafoto ye akwirakwizwe ahantu hahurira abantu benshi hose mu gihugu (mu nsengero, mu masoko,ku mashuli, aho bategera imodoka .......)ariko bihere mu bice byegereye inkiko z’igihugu! Hanyuma uwamubona wese namusaba gutanga amakuru vuba byihuse, Ariko nanone nkabaza nti " Yacitse ate anyuze he abifashijwemo nande? Ubwo ntiwasanga iriya Gereza yubatse ku buryo bworohera imfungwa kurira no kusimbukira inyuma yayo? ko byaba bibaye kare bataramaramo kabiri nibahamenyera ko bose bazitorokera!

Nkunganire Aloys yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

Birababaje azica abandi

Aliase yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

yari afunze azira kurasa akica uwo yarindaga, yari umusirikare yabanje no gufungirwa muri gereza ya gisirikare

paul yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

ABAMOTARIBABEMASO,BAMUFATE,NAMARONDOATANGATANGE,NABASHOFERI,NAMAFOTOMUYASHYIRE,AHANTUHOSE.

KAYITESI yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

BIGARAGAREKO ABASHINZWE KUBARINDA BAREGEJE

JOHN yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Yarafungiye ibihe byaha? Hari aho wasanga ari jenoside?

bido yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka