Uwashakishwaga yahekenye SIM Card nyuma yo kubikuza bimuviramo gufatwa

Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi yafashe uwitwa Twitegure Protestestere w’imyaka 31. Uyu akaba yari amaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Senior Superitendent of Police (SSP) Burahinda Ntacyo yavuze ko uyu muntu yari amaze iminsi ashakishwa kuko ikigo cy’itumanaho cyari cyaramaze kumenya ko agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’ubwambuzi.

Yagize ati “Yagendaga abikuza amafaranga ku bakozi batanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefoni. Kubera ko amafaranga yabikuzaga yari mu kibazo, umukozi wamaraga kumubikuriza umurongo wa telefoni yakoresheje amubikuriza ikigo cy’itumanaho cyahitaga kiwufunga.”

Yari amaze iminsi abikora, uku gufunga iyo mirongo byatumye abakozi bajya kubaza mu kigo cy’itumanaho bakababwira ko umuntu barimo kubikuriza ayo mafaranga ari ayo yibye ndetse ko arimo gushakishwa.

SSP Burahinda avuga ko uyu Twitegure yari yaribye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, yari yarayashyize ku mirongo ya Telefoni itandukanye.

Ati “Kugira ngo afatwe ni uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena Twitegure yagiye mu Kagari ka Kamashashi abikuza amafaranga ibihumbi 100, uwamubikurije yakomeje kumukurikiza amaso abona agiye ahantu ariherereye akuyemo umurongo wa Telefoni(SIM Card) arayihekenya.”

Yaramukurikiranye aramufata ndetse ahamagara inzego z’umutekano ziramufata. Kuri ubu Twitegure Protestestere arimo gukurikiranwa n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

Umuyobozi wa Polisi yagiriye inama abatanga serivisi zo kubitsa no kohereza amafaranga, abasaba kujya bitondera abo baha izo serivisi kuko harimo abajura, nk’uko iyi nkuru yatangajwe na Polisi ku rubuga rwayo rwa Internet ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nkumuntu Koko ukora ibi akwiye guhanwa

Denyse yanditse ku itariki ya: 2-07-2020  →  Musubize

Njye numva ibigo by’itumanaho byajya bikoresha uburyo bwo gufunga amafaranga yibwe aho gufungira abakora umurimo wo kubikuza no kubitsa. Ubu se igihe abakozi bafungiwe imirimo kubera umuntu bari bazi batanababwiye bazawishyurwa gute? Bakwiye guhabwa akantu rwose gasimbura umwanya wabo bamaze badakora bajya kubaza impamvu bafubgirwa. Kereka gusa niba bari barahawe ubutumwa bubamenyesha ko amazina yuwo wibye atagomba kubikurizwa.

Ubutaha bajya bafunga umurongo wa telephone uriho amafaranga yibwe, uwayibye ntabashe kubikuza kandi byashoboka.

Murakoze!

Jean Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Ariko nkumuntu uba ufite frws Kuri fone akananirwa kurinda umubare wibangawe mwarangiza mukaza gufungira Agent wabikuje twebwe twabwirwa Niki ko uwo ubikuza arumujura? Mumenye iki: udashyizemo umubare wibanga wawe ama fwrs ntiyakuvaho.ibindi byose nyiri fwrs abigiramo uruhare.

Mathieu yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Turashima Leta y’u Rwanda ikomeza kurwanya abamunga ubukungu bw’igihugu. Bazakurikirane cyane aba commissionnaires bari kwambura abaturage utwabo babaha amafaranga y’urunguza (Banque Lambert) ku nyungu z’umurengera!

Rwakabuba yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Nukuri bashyireho uburwo bakurikirana uwibye numunara arimo gukoresha bamufate bajyendeye kuri smcard akoresheje yiba kko baratuzegereje aba agent pe jye namenye ko banyibye yamaze nokubikuza gusa shimye ko harimo abari gufatwa arko byakabaye byiza amvuze abo yibye bagasubizwa ibyabo kko aho yibye arahazi kd ndumva afite umutugo bakawufatira abambuwe basubizwa ibyabo nibwo ubufasha bwaba bubonetse

Kwizera betty yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Niba ibigo.byitumanaho badafite uburyo bwo kurinda amafaranga yabaturage bazabiharire amabanki aho kugirango abantu bakomeze kwibwa,nukuvuga ko umuntu ufite amafaranga kuli téléphone ye ntamutekano wayo aba yizeye buri munsi haba hari uwibwe,niba barashyizeho ibiciro cyo kubikuza.bashyireho uburyo bwizewe.cyangwa bajye bishyura.uwibwe niservice zabo zifite ikibazo*

lg yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Turashimira abayobozi bibigo byitumanaho ndetse na polis uwomugabo nahanwe kuko yahemutse nanjye ndi umu agent nkorera kirehe Mpanga murakoze kutumenyesha ibyabaye murakoze

Ndagiwenimana samson yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Bakure amaboko mu mufuka bakorere ayabo naho ubundi akabo karashobotse.

Jado yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka