Uwarokotse Jenoside yandikiwe ubutumwa bugufi (SMS) bumubwira ko azicwa
Rusagara Alexis warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uvuka mu Murenge wa Kinazi muri Ruhango yohererejwe ubutumwa bugufi (SMS) buvuga ko we na bagenzi be bazicwa.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 30 Mata 2017 saa kumi n’ebyiri n’iminota 19 nibwo ubwo butumwa bwageze kuri Rusagara Alexis wari yaraye ijoro ry’icyunamo aho i Kinazi. Iryo joro niryo ryabanjirije igikorwa cyo kwibuka abasaga ibihumbi 60 bashyiguye ku rwibutso rw’akarere ka Ruhango ruri aho i Kinazi ahahoze ari komini Ntongwe.
Ubwo butumwa bugufi bwo kuri telefone buvuga ko Abatutsi bazongera bagatemwa kuko ngo ari abagome.
Bwoherejwe kuri terefone ya Rusagara n’umuntu utaramenyekana, mu gihe hari hamenyerewe impapuro z’ingengabitekerezo ya Jenoside, zandikwa zitariho umukono (Tracts) zikajugunywa mu nzira cyangwa ahandi.
Ubu butumwa bwababaje abarokotse Jenoside b’i Kinazi kuko bwanoherejwe umunsi nyirizina wo kwibuka ababo aho i Kinazi.

Rusagara niwe uyobora umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga mu cyahoze ari Komini Ntongwe (Amayaga Genocide Survivors Foundation/AGSF).
Avuga ko n’ubwo ubwo butumwa butamuteye ubwoba kuko igihugu gifite umutekano, bitabuza gukomeza kuba maso no kutirara kuko hari abagishaka gukora Jenoside.
Agira ati “Ikibazo cy’ingengabitekerezo kirakomeye hano, ni ugushaka guhungabanya abantu no kudukanga, ariko kubaho kw’imishwi si impuhwe z’agaca! Twihagazeho ntacyo bazadutwara, ni utuntu turi aho gusa ariko iyo myumvire ikwiye guhinduka.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose avuga ko n’ubwo bigoye kubona umuntu ufite ingengabitekerezo atarayigaragaza, byanze bikunze Leta itazihanganira uwo izagaragaraho.
Agira ati “Birababaje kubona uyu munsi umuntu yandikira undi ubutumwa bwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, bene abo turashyiramo imbaraga mu kubarwanya, tuzahangana nabo”.

Akarere ka Ruhango ni ko kaza imbere mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo. Hakunze kugaragara ibikorwa b’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo amagambo y’urwango abwirwa Abacitse ku icumu, gutera amabuye ku mazu yabo, kubatemera inka n’ibindi.
Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside usaba ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryavugururwa kuko ngo impamvu ikomeza kwigaragaza ari uko ibihano bitangwa ku wo yagarayeho bidakarishye.

Ohereza igitekerezo
|
nkuwo muntu yumva bishoboka koko yashatse imirimo akareka guta igihe. gusa namubwira NGO niba baba babuze kubihamana niba biba byamunaniye kubihamana NGO bimwice ajye agenda abiruke muri wese kuko abanyarwanda basanze bapfa ubusa imbaraga zurubyiru
ko turahari kurwanya ibitekerezo byanyu bibi never eating a
Manayangewe
nukuri uyumuntu ufitiyingengabitekerezo ya genocide, nukuri biragaragarako no muri genocide ashobora kuba yaragizemo uruhare, so , namenyekana leta izamukanire urumukwiriye.
Umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze. Ntacyo bazigera bageraho.
Ndabona ari MTN line..Why can’t MTN track the caller? I thought all numbers are now registered and we can easily get the details of the sim card owner?
Rusagara ndamuzi usibye no kuba yaracitse ku icumu,n,ubundi ni imfura ku mutima.uwo muntu wamwandikiye ubwo siwe yandikiye wenyine nyamuneka Leta ibyigeho,ahubwo buriya yandikiye umuryango wose Rusagara ahagarariye,mbese yandikiye abacitse ku ivumu rya genocide bose
Yewe weeee,ndapfuye nanone twebwe abafite inguma iyo bibayeho turongera tugasa n,abatemwe bwa labiri.
Nimudutabarize Leta rwose pe!Yezu weeee!
Ntibizongera!!!!
mbabajwe cyane numuntu ugifite ingengabitekerezo ya genocide muri iki gihugu cyacu gusa hashyirweho ibihano bikarishye kumuntu wese ugaragaweho ingengabitekekerezo ya genocide. twesehamwe dufatanyije turwanye abakiyifite dutange amakuru kunzego zumutekano bakurikiranwe kdi nizeyeko uwo muntu wanditse iyo SMS ashakishwe , afatwe, aryozwe ibyo yakoze kdi avuge nabo bafatanyije uwo mugambi mubi.thanks
Mwe nterahamwe muwibwira ko muzatumara murineshya dufite igihugu
Ko mwasahuye mukica mwigeze muva mu butindi!!!
Birababaje cyane kuba hari ugifite ibitecyerezo nkibi bipfuye ,gusa Imana niyo nkuru,nziko izaturinda,nkuko ibikora buri munsi
Hhhhhhhhhhhhhhhh
Mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Iherezo rya byose riri bugufi.