Uwari uhagarariye CNLG muri Karongi na Rutsiro yapfuye akubiswe n’inkuba

Twahirwa Laurent w’imyaka 40 y’amavuko wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Karongi na Rutsiro yitabye Imana akubiswe n’inkuba.

Twahirwa Laurent
Twahirwa Laurent

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko inkuba yamukubitiye mu Mudugudu wa Winkaba, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, akaba yari murumuna wa Kamali Aimé Fabien wahoze ayobora Akarere ka Nyamasheke.

Iyo nkuba ngo yabakubise ari abantu babiri muri uwo Mudugudu wa Winkaba, bajyanwa ku bitaro bya Bushenge, Twahirwa Laurent yitaba Imana ari kuri ibyo bitaro, naho undi yakubise witwa Ahishakiye Agnes w’imyaka 25 we abaganga bakaba bari bakomeje kumwitaho ku buryo ngo atanga icyizere cyo gukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nyagasani akwakire mube, twihanganishije umuryango w’abasigaye mukomeze kwihangana niko mwisi bigenda.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 8-10-2020  →  Musubize

Imana Imwakire mubayo

Simeon kwizera yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Mbabajwe nabo bavandimwe disi,Gusa Imana imwakire mubayo kdi n’uryango wasigaye bihangane mwisi Niko bimera

Simeon kwizera yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Urupfu nkiraro twambuka tunya aho tutazongera kubabara

Lucie Nyirandikompoze yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

IMANA YO YAMWISUBIJE IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.TUMUSABIRE

CLAUDINE yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Mbega inkuru ibabaje! Twihanganishije umuryango asize Imana izabarinde kwiheba

Bizimana N yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Oooh! Buriya inyangabirama zamukubitishije inkuba😭 ukuntu yari imfura disi ntibanyuzwe bo gatsindwa

Jolie yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Natwe ejo tuzamukurikira.Tuge duhora twiteguye urupfu.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka