Uturere dukora ku mipaka ku isonga ry’ahabera icuruzwa ry’abantu – Ubushakashatsi bwa Never Again

Mu gikorwa cyo gushyira hanze ibyavuye mu bushakashatsi ku bikorwa byo gucuruza abantu mu Rwanda; bwashyizwe ahagaraga n’umuryango Never Again, Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 16 tw’u Rwanda, bugaragaza ko uturere twakorewemo icuruzwa ry’abantu kurusha ahandi ari Nyagatare, Burera, Gicumbi, Rusizi na Rubavu.

Aba bakobwa bafashwe bagiye kujyanwa gucuruzwa mu Bushinwa banyuze muri Uganda. (Photo Imvaho)
Aba bakobwa bafashwe bagiye kujyanwa gucuruzwa mu Bushinwa banyuze muri Uganda. (Photo Imvaho)

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abagore n’abakobwa ari bo bacuruzwa cyane kurusha ibindi byiciro by’abantu.

Ni ubushakashatsi bwatwaye imyaka ibiri, bukorerwa mu turere 16 tw’igihugu.

Minisiteri y’Ubutabera, ari na rwo rwego rwateye inkunga ubu bushakashatsi, ivuga ko banyuzwe n’ibibukubiyemo nk’uko bisobanurwa na Umurungi Providence, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Umurungi Providence Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ubutabera
Umurungi Providence Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera

Uyu muyobozi yasabye abantu gukorana n’inzego z’umutekano no gutanga amakuru ku gihe, mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati “Ni ikintu twari dutegereje kugira ngo tubone ibivuyemo kuko bizadufasha mu gushyira muri gahunda yo guteganya icyakorwa mu rwego rwo kongera ingufu mu kurwanya icuruzwa ry’abantu”.

Yongeyeho ati “Nk’uko abashakashatsi babivuze, nkeka ko noneho uko imyaka igenda yiyongera ari na ko n’ubumenyi abantu bagenda barushaho kubwongera. Si ukuvuga ko iyi myaka ibiri ishize ari yo myaka ibi byaba byabaye byinshi. Bishobora kuba byarabaye ariko mu rwego rwo kubivuga no kubimenyekanisha ni uburyo bwashyizweho, bwo kongerera ubushobozi inzego zishinzwe gukurikirana ibyaha.”

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2018, 95% by’abacurujwe bari abakobwa n’abagore. Madame Umurungi yagarutse ku mpamvu zituma abakobwa n’abagore bacuruzwa byoroshye.

Ati “Icuruzwa ry’abantu si ikibazo cy’u Rwanda gusa. Nta n’ubwo twavuga ko twugarijwe cyane, n’ubwo bwose tutavuga ko kitatureba ni ikibazo cy’isi yose. Mu mbogamizi bavuze z’ubukene, kutagira akazi abantu babashuka ngo bababoneye imirimo hanze, nk’abana b’abakobwa bagenda bavuga ngo babashakiye amashuri bagerayo bakabakoresha imirimo y’ubucakara.

Bamwe mu bitabiriye inama
Bamwe mu bitabiriye inama

Ibyo byose ni yo mpamvu igihugu gifata ingamba mu kurwanya no kumenyesha, kugira ngo uwo mwana bazajya bahamagara ngo twakuboneye akazi cyangwa umuntu wamwandikiye kuri internet ngo naze yamuboneye akazi, umuntu utazi ni ukubanza gutekereza kabiri mbere yo kujya muri izo nzira kuko kenshi ni bo bagenda bakabigwamo”.

Umuryango Never Again uvuga ko uretse ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko biba intandaro yo gucuruzwa kw’abantu, hiyongeraho n’ ubuhunzi, amakimbirane mu miryango hamwe n’imbuga nkoranyambaga za internet.

Dr Nkurunziza uyobora Never Again Rwanda
Dr Nkurunziza uyobora Never Again Rwanda

Dr Joseph Nkurunziza uhagarariye Never Again avuga ko hari ibyo babonye bagiramo inama inzego za Leta kugira ngo ibikorwa byo gucuruza abantu bikumirwe mu Rwanda.

Agira ati “icyambere cy’igenzi ni ugukora kuburyo habaho ihananahana ry’amakuru cyane mukigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, RIB, Police hamwe n’urwego rushinzwe ubutabera. Kugira ngo ikibazo gikemuke ni uko abantu baba bafite amakuru yuzuye kandi ya nyayo. Ni yo mpamvu byadutwaye imyaka ibiri duhuza amakuru”.

Akomeza avuga ko hakwiriye kujyaho ikigo gishinzwe gufasha abo, baba bahuye n’ibyo bibazo. Yongeraho ko hakwiye ubuvugizi, kwigishwa, hagatangwa amakuru avuga ko inshuti, abavandimwe cyangwa abantu baturanye ari bo kenshi bakora ubucuruzi bw’abantu, babanyuraho bakabakoresha kugirango bafashe kubona abo bajya gucuruza. Ati “Birasaba ingufu zaburi muntu wese.”

Avuga kandi ko n’itangazamakuru rikwiye kubigiramo uruhare, nk’umuyoboro wigisha abaturage bakanabaha amakuru ya nyayo kugirango bakumire ibyabuza abaturage kugira umutekano usesuye.

Ubushakashatsi bwa Never Again bwerekana ko ku kigereranyo cya 87% abacuruzwa ari urubyiruko mu gihe 18% by’abacurujwe batarageza imyaka 18 y’ubukure.

Akenshi abacuruzwa bajyanwa mu bihugu by’Abarabu, no mu Burasirazuba bwo hagati, bashukishwa gushakirwa imirimo myiza nyamara bagera mu mahanga bagatangira gukoreshwa imirimo y’ubucakara, abandi bakagirwa ibikoresho by’ubusambanyi mu tubari dutandukanye, abandi bagakoreshwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, hakaba n’abakurwamo zimwe mu nyama zo mu nda zigahabwa abazikeneye baba batanze akayabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka