Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora rwirukanye abakozi 411
Yanditswe na
Ernestine Musanabera
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora (RCS) rwirukanye abakozi 411 barimo na Komiseri. RCS yasobanuye ko aba bakozi birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n’ibindi byaha.
Iyirukanwa ry’aba bakozi kandi rymejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 09 Ugushyingo 2024.
Abirukanywe barimo Komiseri 1, aba Ofisiye bakuru 26, aba Ofisiye bato 20, ba Su Ofisiye (sous-officiers) n’aba Wada (ipeti ryo hasi ry’abacungagereza) 364.
RCS yatangaje ko icyemezo cyo kubirukana kijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS.
Ohereza igitekerezo
|