Urubyiruko 357 rw’abakorerabushake bahuguwe ku kurwanya no gukumira ibyaha

Mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Ni amahugurwa yahuje abagera kuri 357 baturutse mu mujyi wa Kigali bahagarariye abandi mu Turere 03 tugize umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti:" Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwateguye amahugurwa nk’aya, anashimira abahuguwe ko ari abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’ u Rwanda.

IGP Dan Munyuza
IGP Dan Munyuza

IGP Munyuza Yashimye umusanzu uru rubyiruko rutanga muri gahunda z’umutekano kugirango igihugu gitekane.

Yagize ati:" Murasabwa kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye mukiteza imbere, mukirinda ibyabarangaza kandi mugaharanira ubumwe. Murasabwa kurangwa n’ikinyabupfura, kandi ntimugire ipfunwe ryo guhashya umwanzi aho ari hose cyane cyane abasebya u Rwanda.”

IGP Munyuza yabasabye kwirinda ibyaha birimo; ubujura, ubusinzi, gucuruza ibiyobyabwenge na magendu anabibutsako ko bagomba kubungabunga ibidukikije, bakagira isuku bityo tukabona isano iri hagati y’isuku n’umutekano kandi bakirinda ruswa.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimiye urubyiruko rwahuguwe ko rwagaragaje ubushake n’umuhate muri aya mahugurwa bamazemo iminsi itanu, anashimira uruhare rwa Polisi kugirango aya mahugurwa agende neza.

Yagize ati: “Turashima uburyo mwitwaye muri aya mahugurwa kandi tubitezeho kuzahanga udushya mukorana neza n’inzego za Leta. Tuzababa hafi dufatanye mu mpande zose kugirango dusenyere umugozi umwe.”

Yakomeje avuga ko abahuguwe bize amasomo atandukanye arimo kwihangira imirimo, kubungabunga umutekano, kubaka igihugu bakumira ibyaha bitandukanye, birimo ubujura, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse bigishijwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, banahugurwa ku mateka y’igihugu ashingiye ku ho twavuye n’aho tugana, bakunda igihugu ndetse bakanakitangira.

Urubyiruko rwahuguwe rukaba rwahize imihigo igera kuri 23 rugomba kuzesa harimo kuzakora inteko z’urubyiruko no gukora ubukangurambaga bakongera abanyamuryango.

Abakoze amahugurwa kandi bakaba bahawe icyemezo cy’uko bayasoje uko bikwiye (Certificat).

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2013, rukaba rukora ibikorwa by’ubukorerabushake birimo gukumira no kurwanya ibyaha mu bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira no gusanira amazu abatishoboye, gukora imihanda, uturima tw’igikoni no gutera ibiti.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka