Umwe mu bakekwaho kwica umumotari bakamwiba moto yarashwe agerageza gutoroka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko umwe mu bakekwaho kwica umumotari bakamwambura moto mu Karere ka Muhanga uzwi ku izina rya Munyu yarashwe agapfa agerageza gucika inzego z’umutekano.

Uwarashwe yari mu bakekwaho kwica Ndirabika bakamutwara moto. Iyi moto ye yafatiwe mu karere ka Ngororero
Uwarashwe yari mu bakekwaho kwica Ndirabika bakamutwara moto. Iyi moto ye yafatiwe mu karere ka Ngororero

Byabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rugendabari mu Kagari ka Gasave, ku wa 26 Nyakanga 2020, mu masaha ya saa sita z’amanywa, ubwo Ndayisaba Eric bita Munyu yajyanaga n’inzego z’umutekano kwerekana mugenzi we bita Gasumuni bakekanwa ubufatanyacyaha mu kwica umumotari witwa Ndirabika Samson.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yemeje amakuru y’uko Ndayisaba Eric bitaga Munyu yarashwe bikamuviramo urupfu, ubwo yageraga hafi y’aho avuga mugenzi we yihishe akava mu modoka ya polisi yari imutwaye akiruka ari na bwo yaraswaga.

Agira ati “Uwo yari agiye kwerekana aracyashakishwa ntarafatwa ariko kuraswa kwa Munyu kwatewe no kubwira inzego z’umutekano ko agiye kubereka mugenzi we bafatanyije icyaha cyo kwica no kwambura iby’abandi akabirengaho agashaka gucika akaraswa bikamuviramo urupfu”.

Ku bijyanye n’isomo abakekwaho ibyaha bakuramo, ku gushaka gusibanganya ibimenyetso no kubeshya ubutabera, CP Kabera asaba abakekwaho ibyaha gutegereza ubucamanza bukabafatira imyanzuro ku byo bakurikiranweho.

Agira ati “Ubucamanza ni bwo buba buzafata umwanzuro haba guhanwa ugafungwa cyangwa ugasaba imbabazi, ariko niba uhisemo gushaka kubeshya inzego z’umutekano ntabwo biri bugushobokere”.

Ati “Abantu ntibemerewe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo barenzeho no kujya kwiba. Abafatwa rero bakwiye kubahiriza amategeko kandi bagatanga amakuru y’abahungabanya umutekano”.

Kuba uwagiye kwerekana mugenzi we yarashatse gucika bisobanuye iki?

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko abakekwaho icyaha barimo n’uwarashwe agapfa bose bari bategereje ubutabera, ariko kuba yarashatse kujya kwerekana mugenzi we yagera mu nzira agashaka gucika bikekwa ko hari ikintu yishinjaga.

Agira ati “Kuzimanganya ibimenyetso byo ntabwo ari twe bireba kubisobanura ni iby’inkiko, ariko nawe hari icyo ushobora kwibaza. Uwashatse kwiruka kandi avuga ko hari uwo agiye kwerekana bishatse kuvuga ko hari icyo yishinjaga”.

Naho kuba abantu nk’aba bafashwe mu Mujyi wa Muhanga basanzwe bagize itsinda rigari ryiba rikanahohotera abantu, ngo bivuze ko inzego z’umutekano zifitiwe icyizere kandi bizakomeza.

Agira ati “Ni ikintu gikomeye kandi gitanga icyizere ku baturage na bo bakomereze aho batange amakuru ahakekwa ibyaha bihungabanya umutekano, kuko nk’abakurikiranywe bari bishe umuntu banamwiba mota barafashwe, hari n’abandi bari kwiba ibikoresho bitandukanye mu Mujyi wa Muhanga bari gufatwa”.

Avuga kandi ko abakeka ko kuba Polisi y’Igihugu ifite akazi kenshi karimo no gukurikirana iyubahirizwa ry’imyanzuro yo kwirinda COVID-19 bagashaka kuyica mu rihumye bibeshya kuko ikora inshingano zayo zose, bityo ko abanyabyaha bakwiye kurenga ibyo batekereza bagakurikiza amabwiriza bitabaye ibyo bagafatwa bagahanwa.

Abamotari bishimiye gufatwa kw’abishe mugenzi wabo barasaba ko bashyirwa ku karubanda

Nyuma yo gufata abakekwaho kwica mugenzi wabo, abamotari bo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko bashimira inzego z’umutekano, kandi bifuza ko abafashwe bagaragarizwa abaturage bityo bakamenyekana n’ubutaha hagira abarekurwa bakaba bazwi.

Icyakora ibyo byo kuberekana byo ngo byari byateganyijwe, ariko ntibyashoboka kuko bamaze kugera muri Kasho ya Polisi ku buryo batashyirwa hanze ngo bahure n’abantu benshi kubera impamvu umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje zirimo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ubwo twandikaga iyi nkuru abari bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwica no gutwara moto ya Ndirabika Samson bemezwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ni batandatu, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, hakaba hagishahishwa abataraboneka barimo n’uwo bita Gasumuni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Twishimiye ko police itarebera abanyabyaha nka munyu nabandi bafatanije bakanirwe urubakwiriye

Vincent TURIKUMWE yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Aucun.Kuba uwo mujura yarashwe ntagahinda kuko nawe yarishe.Ariko ntibisobanutse rwose.nziko umufungwa iyo akiri muri kasho ya police,adashobora gusohoka atambitswe amapingu,kabone niyo yaba agiye kubonana nuje kumusura.None se koko umufungwa bamusohoye muri kasho baramutwara hanze kubereka umujura bibanye atambitswe amapingu?Ko njya mbona nabagiye kubura na bayabakuramo binjira murukiko ra!ubwo rero sinjya niyumvisha uburyo umufungwa yiruka yambaye amapingu akaba yasiga umuntu watojwe kwiruka,kugeza ubwo amurasa mu cyico.Moi j"en ai assez d’écouter ça.Sinzi niba umupolice uba wakoze ibyo ajya abihanirwa kuko rwose ntaba akoze kinyamwuga.yego iyo mfungwa iba yakoze ibyaha ariko imbere y’amategeko iba ikir’umwere.Kandi namwe mujya mubyumva ngo police yafashe abantu bakekwaho gukor’ibinibi kabone nubwo baba bafatiwe mucyuho da ngo baba bakekwa.Hanyuma se, kuber’iki?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ubutabera ni bwubahirizwe abanyabyaha bahanwe. Ndasimira Police y’u Rwandan

Murera yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Yewe abica abandi bahanwe pe umumotari yazize amaherere,gusa mujye mugaruka no kuri RIB abakozi bayo baraturembeje pe,urajyana ikirego bakabanza kukwaka Ruswa wayibima bakaguhindura umunyabyaha ruharwa bakakubwirako ntawabafunga ko bo aribo bafunga
Rib ikorera mu nzove mumurenge wa kinyinya

Munyana yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Ariko Jean Baptiste umunyururu akubwiye ati;muze tujyende mbereke uwo twafatanyije icyaha cyo kwiba no kwica,yarangiza akiruka ari nkawe wabigenza ute?kdi ufite imbunda?wibuke ko hari itegeko rivuga ko niba umunyururu agucitse,uri umupolice cg umucungagereza icyo gihe ni wowe ujya mu kigwi cye,niba umuntu agerageje gutoroka kdi acyekwaho icyaha cyo kwiba akanica,urumva Koko wamukorera iki?ari nkawe?

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Haaaahahhhhhahhjhhahhhh

God yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Polisi y urwanda nikimwe niyo muri amerika ntabundi buhanga bazi? Basimbuye abacamanza.
Umuntu wese utaracirwa urubanza aba ari umwere mbere y amategeko. Polisi yarasa aruko uwomuntu afite intwaro. Umuntu wiruka ahunga kimwe nuwarashwe muri amerika byerekana ubumenyi buke bw aba polisi.

Plaside yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Ahaaaa ndumva bitoroshye gusa mugenzure kuba dusigaye turengana wajyana ikirego kuri RIB bakakubwira ngo uzagaruke ejo bigahora arejo knd waribwe abakwibye ubareba wababaza bakakubwirako RIB arikigo kigenga ndavuga RIB ikorera mumurenge w’kanyinya

Jean baptiste yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Ubwicanyi bumaze kuba umuco !nonese iwishwe abonye ubutabera? Uwarashwe se we abonye ubutabera! Hahah reka mbabwire ubwicanyi bwose nibubi ntanyungu mujye mukora ubutabera justice niyo yonyine itanga amahoro ibindi ni anarchie bizakura bikure bivemo kabutindi

Luc yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Hagiye haraswa nkabo ntabitangaje birimo kuko birakabije. Police ikomerezaho igere nokubirirwa batobora amazu bibamo ibukoresho, bizwi nezako ngobakorera uwitwa SANYA utuye muri Munyinya ubanza kubasindisha abaha ibiyoga ingurube nibimogi acuruza. Nabo babakoresha muri muhanga rwose bage bafatwa baraswe

Kabuga yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

N’ibyo bindi uwabirasa! Umuntu wica mugenzi we aba yumva na we atazapfa akamusanga koko??

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Police yacu ni ibahashye

Murera yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Ariko mureke guca imanza kuko tuziko inzego zacu zu mutekano zikora kinyamwuga

Jd yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka