Umwarimu wa VTC-Kavumu afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umugore we

Munyentwari Jean wari umwarimu mu kigo cyigisha imyuga cya Kavumu mu karere ka Nyanza afungiye kuri station ya polisi i Busasamana mu karere ka Nyanza akekwaho gushaka kwicisha umugore we bashakanye.

Uwo mugambi mubisha wapfubye nyuma y’uko abo yari yahaye icyo kiraka bivuyemo bakabyivugira n’uko umugore we witwa Uwimana Valérie akarokoka atyo; nk’uko yabitangarije Kigalitoday tariki 15/05/2012.

Uwimana Valérie avuga ko atakibana n’uwo mugabo we bashakanye kubera ikibazo cy’amakimbirane bagiranye akabatanya bamaze kubyarana umwana umwe.

Mu minsi mike ishize nibwo Uwimana yatangiye kubona umutekano we ugenda urushaho kuba mubi. Ubwo yari atashye yahuye n’abantu atazi mu ijoro baramutangira bashaka kumwica ariko ku bw’amahirwe abakizwa n’irondo.

Ibyo bikimara kuba hakurikiyeho kwakira amatelefoni y’abantu nabwo atazi bamusaba ko ababona ariko nabyo ntabishire amakenga nk’uko akomeza abivuga.

Nyuma yo kugeza ikibazo cye mu nzego zishinzwe umutekano yagiriwe inama yo kuzemera guhura nabo bantu bahora bamwotsa igitungu ngo babonane.

Tariki 09/05/2012 yemeye guhura n’umwe muri abo bantu witwa Ndayambaje Damascene uzwi ku izina rya Kongomani. Mu gushaka ko babonana Uwimama Valerie yasabye uwo Kongomani ko bazahurira kuri Heritage Hotel iri mu mujyi wa Nyanza maze nawe arabimwemerera bigenda uko babyumvikanye.

Nk’uko Uwimana Valerie abivuga uwo mugabo wifuzaga ko bahura yaje yitwaje amafoto magufi ye arayamwereka amubwira ko ariyo bahawe n’umugabo we kugira ngo bazamenye isura y’uwo bazica anamwemerera ko bamaze no kwishyurwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bazasohoze uwo mugambi mubi mu gihe gito.

Kongomana avuga ko uwo mugambi uba warasohojwe kera ariko bigatinzwa n’uko yarebye ku ifoto akabona umugore yahawe ikiraka cyo kuzica ari mwiza cyane bityo abanza gushaka uburyo baryamana yifashishije amafaranga y’igihembo yahawe maze nyuma akazasohoza igikorwa cye akamwica; nk’uko Uwimana abivuga.

Mu gihe bari muri uwo muhezo baganira inzego z’umutekano zari hafi aho ariko zahurijwe zahise zita muri yombi uwo mugabo ahita ajyanwa gufungwa. Iperereza ryakozwe na Kigalitoday ryerekanye ko Kongomani yari abeshejwe mu karere ka Nyanza n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Kuri we biroroshye cyane kumuha igihembo cy’amafaranga ubundi akakuvanira ku isi uwo utagikeneye kuyibonaho n’uko bamwe mu baturage babivuga. Ibindi bivugwa kuri uyu mugabo ni uko yaba ari umurwanyi w’imwe mu mitwe yitwara gisirikare ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yabaga mu Rwanda ahafite igihe gito nk’uko amakuru akomeje kubivuga.

Munyentwari Jean washakanye na Uwimana Valerie nawe yatawe muri yombi acumbikirwa kuri Station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza mu gihe ibikorwa by’iperereza bigikomeje.

Ubwo Munyentwari yafatwaga bamusanganye indangamuntu ebyiri zafatiwe mu turere dutandukanye twa Kicukiro na Nyanza yagiye afata yiyoberanyije; nk’uko Uwimana Valerie bashakanye yabitangaje ndetse n’inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zikaba zabyemeza.

Andi makuru dukesha inzego z’umutekano muri aka karere avuga ko Uwimana yari umugore wa Munyentwari wa kabiri w’isezerano mu gihe uwa mbere nawe bari bagifitanye irindi sezerano ry’ubushyingirane yakoreye ahitwa i Gisovu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye ubu akaba ari mu Ntara y’Iburengerazuba.

Hari andi makuru avuga ko Munyentwari Jean yaba yarakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 iwabo ku Gisovu aho akomoka akanatoroka Gacaca yaho bityo akaba ariyo mpamvu yaje mu karere ka Nyanza yigize nyoni nyinshi akiyoberanya.

Gideon Rudahunga, umuyobozi w’ibigo byigisha imyuga mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC) akaba ari nawe wari umuyobozi wa Munyentwari Jean mu kigo cya VTC-Kavumu yigishagaho avuga ko yatunguwe cyane no kumva umukozi wabo ari mu maboko ya polisi akekwaho gushaka kwicisha umugore we afatanyije n’abandi bagizi ba nabi.

Ku birebana n’imyitwarire ya Munyentwari Jean mu kazi yari ashinzwe, Rudahunga yabivuze atya: “Yari umukozi mwiza yita ku masomo yo kwigisha ibijyanye n’amazi (plomberie) mu kigo cy’imyuga cya Kavumu ariko ibye byatunguranye pe!!!!”.

Rudahunga avuga ko kugeza ubu Munyentwari atarirukanwa ku mwanya w’uburezi bwo muri icyo kigo kuko bagitegereje ibizava mu butabera burimo kumukorerwa kandi bakaba babufitiye icyizere.

Mu gihe urukiko ruzaba ruhamije Munyentwari icyaha cyo gushaka kwicisha umugore we, Rudahunga Gideon yavuze ko bazahita bamwandikira ibaruwa imwirukana mu kigo cya VTC-Kavumu nta kujijinganya kundi kubayeho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngago da!!!! Gusa Imana igira inzira nyinshi ikirizamo abantu ariko ibi byo bitarangaje rwose. uyu mugabo bamukoreho iperereza rirambuye kuko byonyine ntibisanzwe gufata indangamuntu ebyiri kuko ntibyoroshye kubera system y’ikoranabuhanga.

Bigaragara neza ko yashaka kwicisha umugore we wa kabiri kugira ngo atsibanganye ibimenyetso by’ibyaha agenda akora. Nawe se umuntu wasezeranye n’abagore 2 agatunga indangamuntu 2 agashaka kwicisha umugore n’ibindi agikekwaho nabyo kandi bishobora kuzamuhama si ngaho aho nibereye.

Mugire amahoro kuri mwese

Baby yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Urwishe ya nka ruracyayirimo mba mbaroga. Ubu se uyu mugabo ntiyari intellectual? Ubwo se umuntu wica umugore babyaranye, ubwo abo yigisha bo yabarebera izuba? Yewe, genocide we, waratojwe none ubugome bwasaze imitwe y’abantu, buzura ubugome, Imana itabare u Rwanda gusa, bajye bamenyekana hakiri kare. KANDI ABANYARWANDA BOSE, aho bava bakagera, mbasabiye kuba mu rwababyaye baticwa, bafite amahoro ibihe birebire. Leta iragafite ko kurandura mu mitwe y’abantu ubwicanyi no kubatoza kubana amahoro.

RUKAZA yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

jyewe birambabaje cyane.sinatekerezaga ko uyu mugabo ari umugome bigeze hariya,jye turakorana aho i kvumu ariko nsanze ari umuntu mubi cyane.indangamuntu 2 ,gushaka abagore 2 bisezerano,none yari ageretseho kwica n’inzirakarengane dore ko ngo yacitse na gacaca.ubutabera nibukore akazi kabwo kandi turabwizeye.

kwizera yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Iperereza rikorwe neza bamenye niba koko Kongomani atarashakaga gusambanya uwo mugore gusa maze agashakisha amafoto ye! Naho ku myitwaririre ya Munyentwari nahamwa n’icyaha cy’ubugambanyi n’ubuhotozi, bazamuhamye n’inyandiko mpimbano kuko yari afite indangamuntu 2.

Benjy yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka