Umwana yitabye Imana arohamwe mu kiyaga cya Mugesera

Umwana w’umwaka umwe witwa Erica Mukadusabe utuye mu murenge wa Mugesera, akarere ka Ngoma yarohamye mu kiyaga cya Mugesera kuwa mbere tariki 02/07/2012 ahita yitaba Imana.

Uwo mwana w’umukobwa yarohamye mu kiyaga ubwo abantu bakuru bari kumwe batari hafi ye cyangwa bari bahugiye mu yindi mirimo; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Nyuma yo kurohora umurambo wa nyakwigendera, Polisi yawujyanye ku Bitaro Bikuru bya Kibungo kugira ngo ukorerwe ibizamini byo kwa muganga.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, avuga ko impfu zijyanye no kurohama zishobora gukumirwa mu gihe cyose ababyeyi n’abakozi bo mu rugo badasize abana bonyine. Yongeraho ko ari inshingano z’ababyeyi n’abakozi bo mu rugo kubarinda izo impfu.

Polisi isaba ababyeyi kuba maso kuko impfu zijyanye no kurohama zishobora kwiyongera niba badacunze abana babo bakabaherekeza igihe cyose bagiye hanze kandi bakanabigisha ibibi byo gukinira hafi y’ibiyaga n’ibidendezi by’amazi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kumva umwana nkuwo agwamukiyaga ababyeyi bakwiriyekuba maso ntihazagire undibibaho biteye agahinda.

Habimana yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka