Umwana yishe barumuna be babiri abaziza ibiryo
Nshumusho Mutabazi, umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wo mu murenge wa Nyabimata wo mu karere ka Nyaruguru ari mu maboko ya polisi nyuma yo kwica abavandimwe be babiri abakubise agafuni mu mutwe.
Uyu mwana yiyemerera ko yishe barumuna be babiri: Muhire Theophile w’imyaka 10 na Nsekamubari Daniel abahora ko bari bamucuze ibiryo.
Kuwa gatanu tariki 13/04/2012 mu masaha ya saa sita Nshumbusho yartashye ageze mu rugo asanga nta biryo bihari. Nshumbusho yahise yumva ko ari barumuna be bari babiriye baramucura ababajije bamubwira ko babimaze. Ako kanya yahise afata agafuni kari mu nzu agakubita murumuna witwa Muhire hanyuma ahita yikubita hasi.
Amakuru dukesha polisi avuga ko Muhire yahise apfa. Muhire akimara gupfa undi murumuna we witwa Daniel yahise aza ari gutaka, akurura Nshumbusho amubaza ibyo ari gukora hanyuma Nshumbusho ahita nawe amukubita agafuni mu mutwe. Daniel yahise ajyanwa mu bitaro bya Munini aho yaje gupfira. Ubwo Nshumbusho yakoraga aya mahano, nyina witwa Musabyimana Claudine yari yagiye gutera ingano.
Ubwo twamusangaga kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka, Nshumbusho yagize ati “Narimvuye Kumujeni mpageze [mu rugo] nsanga babimaze [ibiryo].Nahise mfata ifuni nyikubita Muhire.Undi nawe yaje ankurura nawe mpita nyimukubita.” Nyuma yaho nibwo polisi yaje imuta muri yombi.
Nshumbusho yavuze ko ibyo yakoze nta wundi muntu yari yarigeze abona abikora.Yongeyeho kandi ko akubita barumuna be ifuni atari azi ko bari bupfe.
Ubusanzwe Nshumbusho ntiyigaga n’ubwo ku myaka afite yagombya kuba ari mu ishuri. Yaretse ishuri ageze mu mwaka wa kabiri kubera kubura imyenda y’ishuri. Nshumbusho avuga ko ubusanzwe mu rugo iwabo barya inshuro ebyiri ku munsi kandi ko nta bundi bigeze barwana.
Uyu mwana avuga ko ubu ikintu atekereza ari uko atazongera gukora aya mahano ati “ ndumva yuko ntazabyongera.”
Umuvugizi wa polisi, Spt.Theos Badege, atangaza ko ibintu nk’ibi bidakwiye kandi ko ababyeyi bagomba kujya baganira n’abana babo bakamenya ubuzima bw’abana babo n’ibyo batekereza. Bitegenywa ko nshumbusho azajyanwa mu kigo ngororamuco.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
wawa se yabaye prison nonenho?uwishe bamuvanga nabize ,nibiyobyabwenge,nanzererzi ,yewee ndumva byarabaye uruvanjye
Birandenze u Rwanda rukeneye amasengesho menshi!We witwa NDUMIWE wigira uwo ushinja kuko Buri Munyarwnda ahite inshingano zo guharanira ko Abanyarwanda babaho, urugero urabona inyenda uyu mwana yambaye? kuki mutahura ngo umwambike? Uyu mwana biragaragara ko arezwe nabi, uko asa imyuma niko nimbere hameze. Akeneye gusukurwa kumutima no kumubiri!
oya umutoya muribo ntaramfa arigukurikiranwa munzu yindembe intesive care unit.
Ibi ni ibimenyetso by’imibereho mibi y’abakene bari mu gihugu. Jye ibi byose mbishinja abafite mu nshingano zaba imibereho myiza y’abaturage. Umwana kuba yakora ibi n’ubujiji burimo, n’ubwo atari bwo bwonyine bubitera kuri bose ariko aha naho ubugize impamvu nta wa mvuguruza kuko burahari.
Uyu mwana bamujyane Iwawa azagumeyo mpaka!
Usibye Imana yo mu ijuru gusa nta kindi cyatabara urwanda rwacu. Mana ya ABRAHAM,ISAK na YAKOBO dutabare.
Eeee! ibi bintu biteye ubwoba cyane! ubuse kandi bivuye mu bakuru bigiye mu batoya? Ese koko niba uyu mwana yishe barumuna be koko yarezwwe ate? Ese kuba ababyeyi badaha uburere abana Leta cg se abayobozi ntacyo bafasha.Ibi babaye Nyaruguru ariko ndareba nkabona na Kigali muri Kimironko bizabaho. Hari abana bato b’abahungu ndetse n’abakobwa birirwa ku muhanda hafi y’isoko banywa ibiyobya bwenge ku mugaragaro ntacyo ubuyobozi bukora. Ibi biyobya bwenge bizatuma bakora amahano. Kabisa ababishinzwe batabare.
biteye agahinda, ba nyakwigendera Imana ibakire na Nyina imuhe kwihangana.
Abasenga rwose bakwiyemo gushyiramo ingufu kuko mu Rwanda ubwicanyi mu muryango burakabije rwose! umwana wa 12 year koko(unarinzwe n’umu Police w’umukobwa)? Mana tabara u Rwanda!
Ariko mana we birabaje.gusa bariya bana Imana ibakire mubayo naho shumbusho ajyanwe i Wawa.
igiteke twatanga ko shumbusho yajya mukigo ngorora mucyo icyo yakora
ntibyoroshye. uyu mu mineur se police iramugenza ite? God help us, bring yuor kingdom