Umwana yatawe na nyina none ubu arerwa n’umusaza wamutoye

Bavuga Sebastien, umusaza ufite imyaka 65 utuye mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera, arera umwana w’umwaka umwe n’igice yatoraguye tariki 22/09/2011 ku muhanda atazi uwahamutaye.

Bavuga avuga ko uwo mwana ari hafi kuzuza imyaka ibiri ariko kubona ibiribwa bikwiriye umwana ungana utyo ntibimworohera. Agira ati “umwana ungana utyo akenera indyo yuzuye irimo sereraki, biscuits, amata n’ibindi kandi njye ngeze mu za bukuru sinabasha kubibona. Gusa nkora ibyo nshoboye”.

Akomeza avuga ko mu gihe kingana n’amezi abiri amumaranye yabashije kujya amuha amata yatumye uwo mwana azana umubiri afite ubu. Yongeraho ko kurera uwo mwana neza ari inshingano ze gusa ango abonye uko ajya abona ibyo kumurera byamufasha.

Bavuga avuga ko yatoraguye uwo mwana tariki ya 22/09/2011 mu ma saa moya z’ijoro ubwo yari atashye iwe. Ngo yahise amufata amujyana mu rugo amwereka umukecuru we, dore ko ariwe wenyine babana muri iki gihe.

Abandi bana babo barashatse naho undi muto basigaranye yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu. Uwo mwana yatoraguye yahise anamwita izina rya Kakuze Pacifique.

Bavuga akomeza avuga ko ubwo yatoraga uwo mwana yari afite ikibazo cy’imirire kuko yari arwaye bwaki. Yari abyimbye amaguru, abyimbye amatama, umusatsi waracuramye ku buryo ubwo yamujyanaga mu rugo atari azi ko aramuka ngo kuko yari ameze nabi cyane.

Akimugeza iwe yahise abimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bumwegereye bamubwira ko bazamufasha kumurera bakarihira uwo mwana mitiweli.

Nsengamungu Sabin, umuyobozi w’umurenge wa Cyanika ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ikibazo cy’umwana Bavuga arera akizi. Ngo ubufasha bamuhaye ngo ni ubwo kurihira uwo mwana mitiweli.

Akomeza avuga ko Bavuga yabaye “Malayika Murinzi” kuva igihe yatoraga uwo mwana. Akaba amushimira cyane amwizeza ko ibyiza biri imbere.

Si ubwa mbere arera umwana yatoraguye

Bavuga avuga ko atari ubwa mbere atora umwana ku muhanda akamurera kandi agakura. Mu mwaka wa 1971 yatoye umwana wasizwe n’iwabo bagiye mu gihugu cya Uganda. Ngo uwo mwana yavutse mu mwaka wa 1969, iwabo bakaba baramwise Rukemanganizi Félicien.

Akomeza avuga ko uwo mwana yamureze, ngo ubu ni umugabo ufite umugore n’abana batatu. Ngo kuba yaramureze agakura akaba umugabo biramushimisha.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka