Umwana w’umukobwa yagiye kwidumbaguza mu mazi ahasiga ubuzima.

Tariki 21/11/2011 hagati ya saa yine na saa tanu za mu gitondo, umukobwa w’imyaka itatu n’igice yapfiriye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango azize impanuka.

Uyu mukobwa witwaga Mukantwari Sandrine yaguye mu cyobo cy’amazi y’isoko ubwo yari agiye kuhakinira nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kinazi, Mutabazi Patrick.

Umuyobozi w’umurenge yagize ati “Ni ahantu hari hasanzwe hari agasoko gato k’amazi ariko abana bari basanzwe bahakinira bidumbuza nyine mu mazi bisanzwe. Ikibazo cyabaye ni uko we yagiye ari wenyine kandi ari mutoya cyane”.

Uyu nyakwigendera ababyeyi be bari bamusize ku rugo bajya guhinga hanyuma we aramanuka ajya kwidumbaguza. Nyuma ntawamenye uko byagenze uretse kuba abandi bana baje bakahasanga umurambo w’uwo mwana uri hajuru y’amazi.

Hari abaturage bavuga ko hari umuntu ushobora kuba yaroshye uwo mwana ariko umukuru w’umudugudu we avuga nta makuru afatika bafite abyemeza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi buratangaza ko bwafashe umwanzuro wo gusiba uwo mwobo n’ubwo ari isoko.Ubusanzwe mu gihe cy’imvura nibwo uyu mwobo wuzura amazi.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka