Umwana w’imyaka 13 yavuye i Bugesera agera i Nyanza ahunga intonganya y’iwabo

Umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko uvuga ko avuka mu mudugudu wa Kamabare, Akagali ka Ruhuha mu murenge wa Rugenge mu karere ka Bugesera yafashe urugendo rw’amaguru arinda agera mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza ahunga induru n’intonganya by’iwabo bishingiye ku nda y’umwana atwite.

Akigera mu murenge wa Rwabicuma yakiriwe n’umuturage waho aramucumbikira maze bukeye amujyana ku biro by’uwo murenge kugira ngo ahabwe ubundi bufasha bwisumbuye.

Kubera umunaniro mwinshi yari afite uvanze n’inyota n’inzara yitaweho n’ikigo nderabuzima cya Nyarusange mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma bwari bugishakisha amakuru yaho yaje aturuka ndetse n’impamvu yahamuvanye.

Yavuye iwabo ahunga induru n'intonganya zo mu muryango.
Yavuye iwabo ahunga induru n’intonganya zo mu muryango.

Amakuru y’ibanze yashoboye kumenyekana ngo n’uko uwo mwana w’umukobwa akimara guterwa iyo nda iwabo batangiye kumufata nabi bakajya bamusaba gusanga uwayimuteye.

Mu buhamya bwe yahaye Kigali Today yavuze ko ibyo byatumye ahungira kwa mukuru we ariko ngo nabwo byabaye nko guhungira ubwayi mu rubingo kuko nawe yatangiye kumwinuba kugeza igihe ahaviriye amutorotse.

Uwantege Josephine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rwabicuma ari naho uwo mwana w’umukobwa yari acumbikiwe yavuze ko bavuganye n’ubuyobozi bw’iwabo aho akomoka bugasaba ko uwo mwana yakoherezwa bagakurikirana ikibazo cye ndetse n’uburyo ashobora kurindwa iryo hohoterwa.

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza bwamufashije gusubizwa iwabo no kumushinganisha mu buyobozi bwaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwamufashije gusubizwa iwabo no kumushinganisha mu buyobozi bwaho.

Mbere y’uko yoherezwa iwabo mu karere ka Bugesera yahinduriwe imyenda kuko iyo yari afite yari yaramusaziyeho kandi yanduye ndetse anambikwa inkweto kuko yavuye iwabo yambaye ibirenge.

Tuvugana n’uwo mwana w’umukobwa icyo yifuza ko yakorerwa yasabye ko gushakirwa aho kuba ngo kuko aramutse asubiye iwabo nabwo nta mahoro ateganya kuhagirira gusa ubuyobozi w’umurenge w’iwabo bwizeza ko imibereho ye izakomeza gukurikiranirwa hafi kugeza igihe azabyarira uwo mwana atwite wabaye intandaro yo guhora atotezwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bafate uwamuteye inda amufashe kuko niwe nyirabayazana wabyose.niyanga kumufasha bamuhane bivuyinyuma kuko yaramuhohoteye.uwomwana niyihangane yahuye nuruvagusenya.

ntakirutimana.christophe yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

ubuyobozi bwa Kigali today, iyi nkuru mwanditse irababaje cyane!!!! uburyo mwayimenyesheje abakunzi banyu twabasabaga ko mwadukurikiranira mukamenya n’uwateye uriya mwana inda kuburyo rwose habaho ko yakurikiranwa( koko gutera umwana inda umwana w’imyaka 13!!)

Melissa yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka