Umwana muto yahiriye mu nzu ababyeyi be bagiye ku kabari

Umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri n’igice yahiriye mu nzu bimuviramo urupfu, nyuma y’uko ababyeyi be bamufungiranye mu nzu bakajya mu kabare.

Urupfu rw'uwo mwana ruteye urujijo, kuko basanze umwana yahiye na matora yari aryamiye ariko inzu ntiyashya
Urupfu rw’uwo mwana ruteye urujijo, kuko basanze umwana yahiye na matora yari aryamiye ariko inzu ntiyashya

Byabereye mu kagari ka Mburabuturo umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze mu ma Saa Tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 1 Mata 2018.

Ababyeyi be Muhawenimana Sonia w’imyaka 22 na Ntibarikure Cyprien bashakanye ariko atari we se w’umwana, bagiye mu kabare mu isantere ya Muko basiga bafungiranye umwana wabo mu nzu.

Polisi niyo yatabaye nyuma yo guhuruzwa ko hari inzu irimo irashya, nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamuduni Twizeyimana yabitangarije Kigali Today.

Yavuze ko Polisi yatabaye basanga umwana yahiye umubiri wose na matora yari aryamyeho yakongotse. Yongeyeho ko byabaye urujijo kumenya icyateye iyo nkongi ariko yizeza ko Polisi ikiri mu iperereza.

Yagize ati “Iperereza riracyakorwa. Iiyo urebye aho uwo mwana yahiriye ntabwo wahita umenya icyateye iyo nkongi y’umuriro.”

Hahiye igice cy'uburiri gusa
Hahiye igice cy’uburiri gusa

Yavuze ko nta handi hantu hahiye ku buryo umuntu yahita yemeza ko iyo nkongi yaturutse ku mashanyarazi.

Mukasine Hélène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, yavue ko ibimenyetso bamaze kubona bitarasobanura neza icyateye iyo nkongi.

Ati “Akadirishya niko twasanze bisa naho hari uwakeguye kugira ngo agaragaze ko umuriro waba waturutse hanze nibyo nabashije kubona.”

CIP Twizeyimana aratanga ubutumwa asaba abaturage kujya bita ku bana babo ntibabasige bonyine batari kumwe n’umuntu mukuru, babarinda ikintu cyose cyabatera impanuka.

Umurambo w’uwo mwana wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe ababyeyi bari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Muhoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo babyeyi babifitemo uruhare nka 95% nibabafunge babivuge neza

Luke yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Mbega ababyeyi gito gusa hakorwe iperereza nyaryo wasanga nababye be baribabizi

Emmanuel Hakizimana rude boy yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka