Umuzamu wa “Syndicat Ingabo" yishwe ateraguwe ibyuma
Sibomana Alphonse wararaga izamu mu kigo cy’Umuryango w’abahinzi “Ingabo” mu Karere ka Muhanga yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.

“Syndicat Ingabo” ikorera mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya Gatatu, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Amakuru y’urupfu rwa Sibomana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Kamena 2016 ahagana mu ma saa mbiri z’igitondo, ubwo umuyobozi w’uyu muryango yazaga ku kazi agahita atabaza inzego z’umutekano.
Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko nta kibazo yagiranaga n’abo mu muryango we cyangwa abaturanyi dore ko ngo nta rugomo yagiraga dore ko atanafataga ibisindisha.
Bamwe mu baturage wasangaga bavuga ahubwo ko urupfu rwe rushingiye ku matiku y’umutungo w’Umuryango Ingabo, wagombaga gutezwa cyamunara uyu munsi bakavuga ko ari nko kuyitambamira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, avuga ko iperereza ku rupfu rw’uyu muzamu ryatangiye kandi ko nta makuru afatika araboneka.
Yavuze kandi ko abavuga ko yazize ibibazo bya cyamunara nta shingiro byahita bihabwa.
Yagize ati “Ibyo ni ibyo abantu bavuga twebwe dukora iperereza tutitaye ku byo abantu bavuga, uretse ko amakuru abantu batubwira dushobora kuyashingiraho tugasanga afite ishingiro cyangwa adafite ishingiro”.
Ku murongo wa terefone, CIP Hakizimana yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma, kandi ahumuriza abaturage ko nta gikuba cyacitse, ariko anabasaba gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo.
Nyakwigendera w’imyaka 33 y’amavuko asize abana babiri n’umugore.
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa ubwicanyi bwibasira abazamu bukunze kugaragara cyane muri aka gace.ntawamenya impamvu.Imana yakire SIBO
NIYIJYENDERE.ABAZAMU MUBEMASO.URUGORWA NYAGASANI ARURINDE