Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania yasuye Abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Gen. Simon Nyakoro Sirro, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021 yasuye Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda rw’iminsi ine rwatangiye kuva tariki ya 6 Nzeri 2021.

Ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kiri mu Karere ka Rubavu, IGP Nyakoro Sirro yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa. Yatangiye yereka abashyitsi imiterere y’Intara y’Iburengerazuba, imipaka y’u Rwanda ihana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yanaberetse ibikorwa bya Polisi umunsi ku wundi.

Yagize ati "Abapolisi bakorera muri iyi Ntara ikora ku mipaka ihana imbibi baba bagomba kuba maso cyane kuko hari abantu baba bashaka gukora ibyaha byambukiranya imipaka, twavuga nk’ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abashaka kwambuka imipaka binyuranije n’amategeko ndetse n’abashaka kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda."

CSP Kalisa yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikorana n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya imbogamizi zose zijyanye no kwambuka imipaka.

IGP Nyakoro Sirro n’intumwa ayoboye beretswe ikicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba birebera uko Polisi y’u Rwanda izamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo babashe gusohoza neza ishingano zabo. Basuye ibice bitandukanye, aho abapolisi bafatira amafunguro, aho ategurirwa ndetse n’aho abapolisi baruhukira.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya n’intumwa bari kumwe banasuye umupaka munini wa La Corniche One Stop Border Post, uyu mupaka unyurwaho n’imodoka banirebera uko abapolisi bashyira imbaraga mu gucunga umutekano wo kuri uwo mupaka.

IGP Sirro yishimiye uko bakora akazi bagenzura urujya n’uruza rw ’abantu bambuka umupaka bajya cyangwa bava mu bihugu byombi.

Yagize ati "Ni ibyo gushima uko abapolisi bakora akazi kabo mu kubumbatira umutekano mu buryo butandukanye. Twanyuzwe n’ibisobanuro twahawe ukuntu ushobora kugera ku mutekano binyuze mu mikoranire n’abaturage mu gutahura abanyabyaha ndetse no gukumira ibyaha n’impanuka zo mu muhanda. Ibyo twiboneye bigaragaza ko iyi mikorere yafasha mu gutsinda imbogamizi zishingiye ku rujya n’uruza rw’abantu batuye muri ibi bihugu byombi."

IGP Sirro yashimye uko Polisi y’u Rwanda yazamuye imibereho myiza y’abapolisi binyuze mu nyubako zigezweho, amacumbi meza ku bapolisi ndetse n’isuku yahabonye.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka