Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yasuye imipaka ihuza u Rwanda na Congo

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ku biro bya Polisi muri iyi Ntara mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa.

CSP Kalisa yabanje kwereka abashyitsi imiterere y’iyi Ntara, uburyo ihana imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yaberetse ishusho rusange ya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba n’ibyaha biza ku isonga muri iyi Ntara n’uko abapolisi bategura ibikorwa (Operations), uko bakora amarondo ya n’ijoro (Patrol) n’uko bacunga umutekano ku mipaka mu rwego rwo guhangana n’ibyo byaha.

CSP Kalisa yagize ati “Iyi Ntara ifite uturere dukora ku gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo twinshi. Aho hose usanga hari abantu bashaka kuhanyuza ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu bashaka kubyinjiza mu Rwanda ndetse hari n’ubwo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahifashisha bashaka kwinjira mu Rwanda. Kubera izo mpamvu abapolisi bacu bafatanije n’inzindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahora bari maso amanywa n’ijoro.”

Yakomeje agaragariza abashyitsi uko Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo. Yaberetse amafunguro ahabwa abapolisi, isuku iri aho ategurirwa, aho barira, aho barara (amacumbi) ndetse n’inyubako bakoreramo (offices).

Nyuma y’ibi, abashyitsi basuye ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Deomokarasi ya Congo noneho bajya kwirebera n’amaso yabo ibyo umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yari amaze kubabwira. Basuye umupaka munini unyurwaho n’ibinyabiziga, umupaka uzwi ku izina rya La Corniche One Stop Boarder Post. Banasuye n’umupaka mutoya unyurwaho n’abanyamaguru, uzwi ku izina rya La Petite Barriere.

Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho n’intumwa ayoboye banyuzwe n’uburyo abapolisi baba biteguye neza mu kazi kandi bari maso mu kugenzura urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga biba birimo kwambuka imipaka yombi.

Yagize ati” Mwatubwiye ko kubera icyorezo cya COVID-19 urujya n’uruza rusa nk’urwaganutse kuri iyi mipaka yombi ariko n’ubundi turabona hari urujya n’uruza rw’abantu benshi. Dushimishijwe n’ukuntu ku ruhande rw’u Rwanda abapolisi bahacunga umutekano n’ubushishozi bwinshi, basaka buri muntu wese winjiye, mwanateye imbere mu ikoranabuhanga kuko twabonye ukuntu nta muntu ushobora kwijira mu Rwanda mutarebye ibyangombwa bye binyuze mu ikoranabuhanga.”

Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye banyuzwe kandi n’uko Polisi y’u Rwanda yita ku mibereho myiza y’abapolisi avuga ko bitandukanye cyane n’iwabo.

Ati “Ukuntu abapolisi ba hano mu Rwanda mwabubakiye amacumbi babamo kandi meza ndetse bakanagenerwa amafunguro ku manywa na n’ijoro. Bitandukanye n’iwacu kuko twebwe ntibihaba, buri mupolisi yimenyera aho ataha n’uko ari burye, ni ibintu byiza natwe dukwiye kubyigana tukabikorera abapolisi bacu.”

Nyuma yo gusura Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yavuze ko akurikije ibyo yiboneye nta gushidikanya ko muri aka Karere Polisi y’u Rwanda yaba iri ku isonga mu gucunga umutekano kandi byose ibikora kinyamwuga n’ikinyabupfura.

Ku gicamunsi aba bashyitsi banasuye ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi birebera urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano wo mu mazi. Bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye.

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama aba bashyitsi bari basuye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu aba bashyitsi barimo kugirira mu Rwanda.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka