Umuyobozi w’Ingabo zihora ziteguye yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda

Umuyobozi w’Ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (Eastern Africa Standby Force - EASF), Brig Gen Getachew Shiferaw Fayisa, uri mu ruzinduko mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira n’umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura.

Ni ibiganiro byabaye tariki 06 Ukuboza 2022, aho Brig Gen. Getachew yari aherekejwe n’Umugaba Mukuru wa EASF, Brig Gen Vincent Gatama ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’amahoro, Brig Gen Domicien Kalisa.

Intego y’uruzinduko rwabo kwari ugushimira Minisitiri n’umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa bya EASF ndetse bakanaganira ku buryo bwo gushimangira gahunda za EASF mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibibazo biri imbere.

Ku wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022, nibwo abayobozi b’izi ngabo batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Uru ruzinduko rukaba rwari rugamije kugenzura ubushobozi bw’u Rwanda haba mu ngabo na Polisi by’igihugu bihora byiteguye bigendanye n’inshingano z’uyu mutwe wa EASF.

Uyu mutwe w’ingabo z’Akarere zihora ziteguye gutabara EASF, ugizwe n’ibihugu birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka