Umuyobozi muri IPRC Karongi akurikiranyweho ubutekamutwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafunze uwitwa Silas Munyaneza, ukurikiranweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse no guhimba inyandiko mpimbano.

Munyaneza ashinjwa ubutekamutwe abeshya ko afite ishuri ryigishiriza kuri murandasi
Munyaneza ashinjwa ubutekamutwe abeshya ko afite ishuri ryigishiriza kuri murandasi

Uyu Munyaneza asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Karongi (IPRC Karongi).

Ashinjwa kuba yaratanze itangazo rihamagarira abantu kwishyura amafaranga bayanyujije kuri nomero ye ya Mobile Money, kugira ngo bemererwe kwiga mu ishuri rikuru avuga ko yashinze ryigishiriza kuri murandasi (online), avuga ko rifite icyicaro muri California University, ko ndetse rifitanye imikoranire n’andi mashuri mpuzamahanga nka ryo, nyamara ari ukubeshya.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, avuga ko uyu mugabo yafashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, binyuze ku makuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, aho hari itangazo ryavugaga ko kubera ibihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ubuyobozi bw’iryo shuri buri gutanga uburyo bushya bwo kwishyura ku banyeshuri.

Avuga kandi ko Inama Nkuru ishinzwe Amashuri Makuru (HEC), yari yatanze amakuru ko yabonye ayo makuru, ikanasaba RIB gukurikirana uwo muntu, ari na bwo Munyaneza Silas yatawe muri yombi.

Uyu mugabo kandi ngo avuga ko kaminuza ye ikorera mu bihugu 32, ariko RIB yo ikavuga ko ibyo atari ukuri, ko ndetse yabeshye ko afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) na byo atari ukuri.

Yabeshyaga ko iyo kaminuza itanga amasomo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors), abigamo bakishyura amayero 620, akabakaba ibihumbi 620 by’amafaranga y’u Rwanda, aho akaba yari afitemo abanyeshuri 17, mu cyiciro cya gatatu (Masters) bishyuraga amayero 1,430, akaba yari ahafite umunyeshuri umwe, naho muri PhD bakaba bishyuraga amayero 1,950, ho akaba yari ahafite abanyeshuri babiri.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza

Uyu mugabo we ntiyemera ibyaha ashinjwa, kuko we avuga ko ibyo yakoraga ari ubucuruzi (Business), yatangije mu mwaka wa 2016 agamije gufasha Abanyarwanda, ndetse akanabwandikisha mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ati “Icyo nari ngamije kwari ukugira ngo ubumenyi bugere ku Banyarwanda bose, dukurikije ubushobozi bwabo n’aho bari. Hari abashobora kubona amafaranga y’ishuri ariko ntibabone uko bagera aho ishuri riri”.

Avuga ko kubera ibi bihe abantu batari kugenda, abanyeshuri bamwandikiye bakamusaba ko yabaha uburyo babasha kugeza amafaranga kuri konti y’ishuri, we akabaha nomero ye ya Mobile Money, kugira ngo bajye bayamwoherereza hanyuma we ayashyire kuri konti y’ishuri.

Ati” Ntabwo nari ndi mu bwambuzi, jyewe icyo nakoze nabahaye channel (umuyoboro) bacishaho amafaranga yabo akajya kuri konti y’ishuri, kuko ku itariki 05 Mata bari bafite ikizamini. Ariko nanabikoze mbisabwe n’abanyeshuri. Ntabwo nicaye hasi ngo mbitekereze.Bizinesi nakoze nayikoze nk’umuntu ushaka gufasha Abanyarwanda”.

Avuga ko kuva yayandikisha atahise atangira gukora, ko ahubwo yatangiye gukora mu mwaka wa 2019. Kuri we avuga ko icyaha yemera ari uko yatangiye adafite uburenganzira bw’Inama nkuru y’Amashuri Makuru (HEC), akavuga ko anabisabira imbabazi.

Munyaneza avuga ko yari yatangije ishuri rikuru rizajya ryigishiriza kuri murandasi (Online), ariko ko yari ikiri mu ntangiriro ku buryo nta bantu bari barangiza muri iryo shuri.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, agira inama Abanyarwanda yo gushishoza, kuko uko ibihe bihinduka ari na ko imikorere y’ibyaha igenda ihinduka.

Ati “Wumvise uko arimo abisobanura, wumva cyari igitekerezo cyiza, ariko yagera igihe cyo kubishyira mu bikorwa, akabikora nabi”.

Yungamo ati “Muri iyi minsi tugezemo, abantu basigaye bakora ibyaha, ku buryo bigoye kubitahura. Ntabwo numva ko byakorohera umuntu wese kwicara agahimba kaminuza, ku buryo abantu bayigana”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, iperereza rikaba rigikomeje ngo harebwe niba nta bindi byaha uyu mugabo yakoze.

Munyaneza aramutse ahamwe n’ibi byaha bibiri ashinjwa kugeza ubu, yahanwa hakurikijwe icyaha gitanga igihano kiremereye kurusha ikindi, aho yahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UYU ARAFASHWE, ABANDI BASIGAYE BO BAGUMA BAMUNGA IGIHUGU BIMEZE BITE?

MUJYE I NYAMASHEKE KU KARERE MUREBE UWITWA BIKORIMANA SILAS KO YAGUZE DIPLOME MURI CONGO NTIYICAJWE MU KAZI NA HABYARIMANA J BAPTISTE WAHOZE ARI MAYOR NA NDAGIJIMANA J PIERRE WAHOZE ARI GITIFU? UYU SILAS YIGAGA MUCYAHOZE ARI UNATEK I KIBUNGO YAVUYEYO ARI MU MWAKA WA 2 MURI 2009 AZA AHABWA UTURAKA KUBERA UMUBANO WIHARIYE YARAFITANYE NA RUSAHUZI NDAGIJIMANA JP, MURI 2011 BAMUGIRA BUDGET OFFICER UBWOSE YARARANGIJE AMASHURI YO MURI CONGO KOKO? UWO WARI MAYOR YARAMUBWIYE ATI" BARINDA BAVUGA KO UDAFITE DIPLOME ABANDI BAZIGURA MURI CONGO UTABONA" TEKEREZA NAWE! POLICE YA NYAMASHEKE ICYO GIHE YAGERAGEJE KUBIKURIKIRANA ABIBURIZAMO. NIBA MUGIRANGO NI UKUBESHYA MUZABAZE AHO KURI UNATEK KO ATAHIZE MUREBE NA DIPLOME AKORESHA MU KAZI ARI IYAHE WENDA YASOBANURA UKO YIGAGA MURI KAMINUZA 2 ICYARIMWE.NYAMARA MURI AYO MANYANGA YOSE NGO AGENDA ASHIMA IMANA!

habimana yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza, turabashimira kumakuru yose mutugezaho. Igitekerezo cyanjye; nshingiye kubyo munyaneza silas arigushinjwa na RIB kandi nshingiye no kubyo munyaneza arikwivugira we ubwe ndasaba reta y’urwanda niba ishyigikiye iterambere ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda ko yamufasha ahubwo kunoza igitekerezo cye agakomeza gufasha abanyarwanda kuko biracyenewe cyane. Mboneyeho no gusaba reta y’Urwanda gushigikira no guharanira kuzamura abanyarwanda bagerageje kutera intambwe zo kuzamura ireme ry’uburezi murako.

Platine yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka