Umuyobozi mu Kagari yatawe muri yombi ashinjwa kurigisa amafaranga ya mituweli y’umuturage

Umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke witwa Nsengiyumva Gilbert w’imyaka 34 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga ya Mituweli y’umwe mu baturage ayoboye ubu wamaze gupfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo muyobozi. CIP Rugigana yabwiye Kigali Today ko uwo muyobozi yahawe amafaranga n’umuturage we witwa Mugirishyaka Thérèse w’imyaka 41 y’amavuko ngo amwishyurire mituweli.

Ngo uwo muyobozi akimara kwakira amafaranga y’uwo muturage mu mwaka wa 2019, ntiyigeze yishyura iyo mituweli, kugeza ubwo umugabo wa Mugirishyaka arwaye, yajya kwivuza bagasanga nta mituweli yishyuriwe icyo kibazo kimenyekana nyuma y’uko uwo mugabo apfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu majyaruguru yagize ati “Nsengiyumva Gilbert mu mwaka wa 2019 yahawe amafaranga n’umuturage witwa Mugirishyaka Thérèse w’imyaka 41 ngo amwishyurire mituweli. Uwo muyobozi ntiyigeze abikora, nyuma umugabo w’uwo mugore aza kurwara bisaba ko ajya kwivuza muri CHUK”.

Akomeza agira ati “Ku itariki 4 Mata 2020, uwo mugabo yaje kwitaba Imana ari nabwo twamenye icyo kibazo cy’uwo muyobozi, dutangira gukora iperereza ari nabwo yafashwe atabwa muri yombi. Iki kirego kizamutse ari uko habaye urupfu rw’uwo mugabo, wagiye kwivuza azi ko yishyuye mituweli, ariko basanga amafaranga yayo atarigeze atangwa”.

Mu gihe hari abavuga ko urupfu rw’uwo mugabo rwaba rwaratewe no kubura Mituweli, Umuvugizi wa Polisi avuga ko ibyo bitafatwa nk’ukuri kwagenderwaho, ko hagomba kubanza gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe uwomuyobozi nahanwepe natwearahari ahora atwakaruswa bamwe.akanabatoronjyeza akarere gakenke umurenjye rusasa .akagari gataba .umudugudu.kebero muzatuvuganire natwe pe turahoho terwa cyane

Yamuragiye yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka