Umuturage yafashwe yinjiza Caguwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi yafashe uwitwa Nshimiyimana Alexandre w’imyaka 50, afite amabalo ane arimo imyenda ya Caguwa ayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Nshimiyimana yafatanywe amabalo ane ya caguwa (Ifoto: RNP)
Nshimiyimana yafatanywe amabalo ane ya caguwa (Ifoto: RNP)

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Evode Nkurunziza, yavuze ko kugira ngo Nshimiyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari wamubonye ajya kubika iyo myenda ahantu mu nzu.

Ati “Umwe mu baturage yamubonye ajya guhisha iriya myenda ni ko guhita abimenyesha abapolisi bajyayo basanga koko harimo amabalo ane yuzuyemo imyenda ya caguwa. Nshimiyimana akimara gufatwa yahise yiyemerera ko iyo myenda ari iye ayikura mu gihugu cy’u Burundi anyuze mu nzira zitazwi (Panya)”.

Ku rubuga rwa Polisi bavuga ko umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza yashimiye umuturage watanze amakuru yafashije Polisi gufata umucuruzi wa magendu, yibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu butemewe ndetse ko n’uzajya abufatirwamo azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati “Iriya myenda ya caguwa ushaka kuyicuruza agomba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko akayisorera. Bariya rero banyura mu nzira zitazwi bagamije kunyereza imisoro, ni icyaha gihanwa n’amategeko.Turashimira umuturage waduhaye amakuru kandi tunakangurira n’abandi gukomeza kuduha amakuru mu gukumira ibyaha bitaraba”.

SP Nkurunziza yakomeje avuga ko muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19, hari umwihariko mu gukurikirana abinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu, kuko bashobora kwinjiza mu gihugu icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Uriya muntu yinjiye mu gihugu anyuze mu nzira zitazwi avuye mu gihugu cy’u Burundi. Wasanga anafite icyorezo cya COVID-19, ni yo mpamvu dukangurira buri muturarwanda kuba maso akajya yihutira gutanga amakuru ku bantu nka bariya bambuka imipaka rwihishwa”.

Nshimiyimana yahise ajyanwa mu kigo kiri mu Murenge wa Busasamana gusuzumwa ko nta bwandu bwa COVID-19 yinjiranye mu Rwanda ubwo yavaga mu gihugu cy’u Burundi, nyuma akazashyikirizwa ubutabera. Ni mugihe imyenda yafatanywe yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

Ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba, ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe mu bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara, umushoferi wari uyitwaye agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika (hafi miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka