Umutekano w’Abanyarwanda ugomba kuba nta makemwa - Polisi

Buri mpera z’umwaka haba hari iminsi mikuru ikomeye Abanyarwanda, ndetse n’abatuye Isi muri rusange, bizihiza. Tariki ya 25 Ukuboza abakristo bemera Yesu/Yezu bizihiza isabukuru ye y’amavuko nk’umwana w’Imana n’umukiza, ni mu gihe tariki ya mbere Mutarama uba ari umunsi wo gutangira umwaka mushya hasozwa undi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Iyi minsi yombi abantu bayizihiza mu buryo butandukanye, aho baba bishimira ko barangije umwaka bagiye gutangira undi mushya. Hari abashimira Imana ko urangiye bawurangije amahoro, ku rundi ruhande bagasaba Imana ngo umwaka mushya bazawusoze amahoro.

Hari abandi bantu bikinga muri ibyo byishimo bagakora ibyaha, hakaba n’abishima bakarenza urugero bagakora ibinyuranyije n’amategeko bihungabanya umutekano ku buryo ibyari ibyishimo bihinduka amarira n’agahinda. Twavuga abanywa inzoga zikabije bagakora impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu zikanangiza ibintu. Hakunda kugaragara kandi ibikorwa bitandukanye bibangamira ituze n’umudendezo w’abaturage nk’urusaku, ubujura n’ibindi bitandukanye.

Aha ni ho ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhera buhumuriza abaturarwanda bukabizeza ko muri iyi minsi mikuru bagomba kuzayishimira uko bashoboye kandi batekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko nk’ibisanzwe umutekano w’Abanyarwanda ugomba kuba nta makemwa. Avuga ko muri iyi minsi mikuru abapolisi biteguye kandi bazaba bakorana n’abaturage n’izindi nzego.

Yagize ati: “Turimo gukorana n’abaturage n’izindi nzego kugira ngo iminsi mikuru isoza umwaka izagende neza, turasaba buri muturarwanda kuba ijisho rya mugenzi we batangira amakuru ku gihe, buri muntu agaha mugenzi we amahoro.”

CP Kabera yasabye abantu kwishimira iminsi mikuru ariko badakora ibyaha, yagarutse kuri bamwe mu bakristo barara mu nsengero bagateza urusaku ndetse na bamwe mu bantu bashora abana mu byaha.

Ati: “Ntabwo tubuza abantu kujya gusenga ngo bashimire Imana ko basoje umwaka amahoro banasaba ko batangira undi amahoro, ariko hari abarengera bagateza urusaku. Hari n’abaha abana inzoga n’ibindi biyobyabwenge, turasaba abantu kubyirinda kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi yanagarutse ku bantu bava mu rugo bose bakajya mu birori, bigaha icyuho ababa barekereje ngo bajye kwiba, yagiriye inama abantu kujya bagira abasigara mu rugo.

Polisi y’u Rwanda kandi yanijeje abantu ko umutekano wo mu muhanda ugomba kuzubahirizwa nk’uko Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru 33 iri muri gahunda ya Gerayo Amahoro ikangurira abantu umutekano wo mu muhanda.

Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji yavuze ko umutekano uzaba witaweho hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “Ni ibihe bidasazwe kuko abantu bazaba babaye benshi mu muhanda, natwe tuzashyiramo abapolisi benshi. Si muri Kigali gusa ahubwo ni mu gihugu hose ku mihanda minini.”

CP Mujiji avuga ko ku bufatanye n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi bigiye hamwe uburyo hatazaba umuvundo mu bigo abagenzi bategeramo imodoka.

Ati: “Mu minsi ishize abanyeshuri bari benshi bajya mu biruhuko, uburyo twakemuye ikibazo cy’ingendo zabo ni nako tuzabigenza ku bantu bazaba bajya mu minsi mikuru. Turimo gukorana n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi ndetse n’ikigo ngenzuramikorere(RURA).”

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuzarangwa n’ubufatanye nk’uko bisanzwe, bagira ikibazo bakaba bahamagara kuri telefoni zikurikira: 112, 0788311155, 113, 0788311110.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka