Umutekano muke si urusaku rw’amasasu gusa - Gen Ruvusha

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj Gen Emmy Ruvusha, avuga ko umutekano muke atari uko haba humvikana urusaku rw’amasasu gusa, ari yo mpamvu asaba abayobozi n’abaturage kutirara.

Maj Gen Ruvusha avuga ko umutekano muke atari ukumva urusaku rw'amasasu gusa
Maj Gen Ruvusha avuga ko umutekano muke atari ukumva urusaku rw’amasasu gusa

Ibyo yabivugiye ku Ndiza mu Karere ka Muhanga ku wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2020, ubwo yari mu bari baherekeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, mu ruzinduko yari yagiriye muri ako karere, bakaba baragiranye ibiganiro n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere.

Maj Gen Ruvusha yavuze ko kugira umutekano muke atari uko haba humvikanye urusaku rw’amasasu gusa, abantu ngo bagomba guhora bari maso.

Agira ati “Muri iyi mirenge n’utugari mutuyemo nubwo nta mutekano muke uharangwa, nababwira ko umutekano muke atari urusaku rw’amasasu gusa. Ushobora kumva nta sasu cyangwa gerenade yaturikiye hano ukirara, wava mu biro byawe ugataha ukinjira mu nzu ukaryama uti umutekano urahari, ntabwo ari ko bimeze”.

Ati “Iyo uri umuyobozi ugomba guhora wumva ko umutekano w’abaturage bawe atari 100%. Urugero ni ibiherutse kubera i Nyaruguru na Nyamagabe muri iyi Ntara kandi mwarabyumvise, mwumvise ko hari abantu bapfuye.

Abagizi ba nabi bahaje mutekereza ko bavuka he? Ni mu ishyamba cyangwa ni mu Banyarwanda, ni yo mpamvu mugomba guhorana amakenga”.

Arongera ati “Ni ukuvuga ko mushobora kuba muyobora abaturage ku manywa, hanyuma nijoro bakayoborwa n’abandi. Mugomba rero gushyiraho ingamba zo gucunga umutekano w’abaturage banyu amasaha 24/24, nibitaba ibyo muzikanga wa mutekano mwumvaga mufite wabaye impfabusa, mugomba rero kuba abayobozi ku manywa na nijoro”.

Yakomeje abwira abo bayobozi ko umutekano w’abaturage ari bo ureba mbere, Ingabo zikaza zibunganira mu gihe bibaye ngombwa.

Ati “Ndabasaba kumva ko umutekano uri mu maboko yanyu, ni mwebwe muwushinzwe nubwo bavuga ko ari twebwe tuwushinzwe, si byo. Twebwe turi abunganizi banyu kuko tuza kubafasha kuwurinda ari uko bibaye ngombwa, tukazana izindi ngufu n’ubushobozi mwebwe mudafite”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abo bayobozi gukurikiza inama bagiriwe na Minisitiri Shyaka, bityo bagire abaturage batekanye.

Ati “Twifuza ko imihigo mwagiranye na Minisitiri, ko ibyo mwiyemeje mugiye kubishyira mu bikorwa ntibibe amasigaracyicaro. Icyo twifuza na none ni uko Intara y’Amajyepfo tugira umuturage utekanye, uteye imbere kandi wishimiye ubuyobozi. Abo bikomokaho rero ni mwebwe bitewe n’uko mufasha abaturage muyobora, ni mwe rero bareberaho isura y’ubuyobozi”.

Abo bayobozi bibukijwe ko mu gihe cyashize agace ka Ndiza kigeze kugira ikibazo cy’umutekano muke watewe n’abacengezi, kandi ko kugira ngo bibe bitavutse umunsi umwe ahubwo byagiye bitegurwa buhoro buhoro, bityo rero bagasabwa kumenya abantu bashya bagenda aho bayobora n’ikibagenza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo tugomba kwicungira umutekano twese hamwe

Hillary Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka