Umusore yafunzwe akekwaho gukwiza ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside

Inzego z’umutekano mu Karere ka Gakenke ziravuga ko zataye muri yombi umusore witwa Karangayire Theodore, utuye mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Rwinkuba, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwo musore akekwaho gukoresha imiyoboro ya telefoni zibaruye ku bandi bantu, akoherereza abantu barimo n’abayobozi ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amakuru avuga koibyo yabikoze ku itariki ya 18 Mata 2020, mu bantu uwo musore yoherereje ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside hakaba harimo n’Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Janvier Bisengimana ndetse n’umucuruzi warokotse Jenoside witwa Itangishaka Edith.

Uyu musore kandi ngo yanoherereje ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside, umwakirizi w’imisoro mu murenge witwa Rukundo Djuma.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Gakenke, hatahuwe ko uwo musore yakoreshaga imirongo itatu itandukanye ya telefoni kandi ibaruye ku mazina y’abandi bantu harimo n’abaturanyi be.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko uwo musore akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gakenke, mu gihe iperereza rigikomeje.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, JMV Gatabazi, yabwiye Kigali Today ko bibabaje kuba umwana wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite ingengabiterezo iri ku rwego rwo hejuru, asaba ababyeyi kwitondera ibyo babwira abana.

Yagize ati “Ababyeyi bazi amateka igihugu cyaciyemo, bazi ko igihugu cyatakaje nta n’Umunyarwanda wabyungukiyemo, rero turasaba ababyeyi, abarimu, inzego z’urubyiruko gutanga ibiganiro bibigisha ubumwe n’ubwiyunge, bagaharanira amahoro, ariko natwe tukabikurikirana. Ubwo rero ni ugukomeza kwigisha”.

Ibi kandi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside Yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni.

Urubyiruko by’umwihariko rukaba rusabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari rwo rwitezweho ejo heza hazaza h’igihugu.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka