Umusore ukekwaho kwica nyina yafatiwe i Musanze

Umusore witwa Twambazimana w’imyaka 25 y’amavuko, ari mu maboko ya RIB, acyekwaho kwica umubyeyi we akoresheje ishoka.

Ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, nibwo umubyeyi w’uyu musore witwa Nyiratabaro Virginie, wari utuye mu Karere ka Gakenke, yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yishwe n’umuhungu we Twambazimana, wahise atoroka.

Amakuru y’urupfu rw’uwo mubyeyi, akimara kumenyekana, inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano, zihutiye gushakisha uwo musore, atahurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Nduruma, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Byemejewe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B. Thierry wagize ati: “Ni byo koko Twambazimana yafatiwe mu Karere ka Musanze. Akekwaho kwica umubyeyi we wari utuye mu Gakenke, ari na ho icyaha cyabereye. Agomba guhita ajyanwa mu Karere ka Gakenke kugira ngo akorweho iperereza, hanamenyekane impamvu yaba yabimuteye, tukazayimenya amaze kubazwa”.

Dr Murangira yibutsa abantu bose ko kizira kwica umuntu kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yagize ati: “Kwica ni bibi. Amakimbirane abantu bagirana aganisha ku rupfu, ni ishyano. Icyo tubwira urubyiruko n’abandi bantu bose, baba abashakanye n’abakiri ingaragu, ni uko kwica umuntu, icyo byaba byaturutseho cyose ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ugihamijwe ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Inama tujya, ni uko abantu birinda amakimbirane hagati yabo, bakajya bayakemura hakiri kare, byaba bigoranye, bakegera inzego zibari hafi harimo na RIB ikabafasha, aho kugira ngo ayo makimbirane agere aho abyara ibikorwa bigayitse byo kwihorera, kurwana cyangwa ubwicanyi”.

Twambazimana yabanaga n’umubyeyi we(akekwaho kwica) mu Mudugudu wa Kirabo, Umurenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka