Umusore arashinjwa gutera urugo rw’abandi yitwaje umuhoro n’amabuye

Beturabusha wo mu kagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare arashakishwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano ashinjwa gutera urugo rw’iwitwa Niyitanga Albert akoresheje amabuye n’umuhoro.

Niyitanga Albert avuga ko amakimbirane hagati ye na Beturabusha yatangiye mu mpera z’ukwezi gushize ubwo Niyitanga, usanzwe ari umuyobozi w’itsinda “Turengerubuzima” rihanana amafaranga bagamije kwiteza imbere, yishyuzaga Beturabusha amafanga 2800 bavuga ko yambuye itsinda.

Icyo gihe, Beturabusha yasabye itsinda imbabazi ngo ritamujyana mu manza avuga ko aza kwishyura nyamara aho kwishyura yaragarutse atuka uyu muyobozi w’itsinda ashaka kurwana ariko abaturage baramubuza.

Uyu mugabo bavuga ko asanzwe ari umukarani ukura ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Uganda abizanye mu Rwanda, muri iryo joro yaje kugaruka mu rugo rwa Niyitanga Albert yitwaje umuhoro avuga ko aje kumutema cyakora na bwo abaturage barahurura baramubuza.

Niyitanga Albert avuga ko icyo gihe yitabaje ubuyobozi bw’umurenge bwohereza umukuru w’aba local defense kumufata nyamara bahageze basanga yatorotse.

Ibi kandi binahamywa na Musore Bongwa ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Karama kuri ubu akaba ari na we uhagarariye umuyobozi w’umurenge uri muri konji. Musore Bongwa yagize ati “Ibyo gutera urwo rugo yitwaje umuhoro bimaze kuba ibimenyerewe.”

Mu ijoro rishyira tariki 11/11/2012 kwa Niyitanga Albert hatewe amabuye ahuruza abaturanyi noneho ubwo bari baje batabaye bagoteye impande zose bongera kuhasanga Beturabusha ariko yaje kubacika mu rukerera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka