Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda.

Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Muri aka gace ni ho yarasiwe
Muri aka gace ni ho yarasiwe

Abaturage bahaturiye babwiye Kigali Today ko yarashwe mu masaha ya saa munani z’ijoro.

Bagize bati: “Twumvise urusaku rw’amasasu mu masaha y’ijoro tugira ngo turatewe, gusa hashize akanya birahagarara."

Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu ngo z’abaturage muri metero 50 yinjiye mu Rwanda, ni kuri metero 150 uvuye ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Congo mu kwezi kwa Kamena.

Yarashwe amaze kurenga inzu y’ uburinzi bw’abasirikare b’u Rwanda barinda umupaka yinjira mu baturage.

Abaye umusirikare wa Congo wa kabiri urasiwe mu Rwanda nyuma y’undi warasiwe mu Rwanda muri uyu mwaka, nyuma yo kurasa ku nzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zashyizwe aharasiwe umusirikare wa Congo, mu gihe hari hategerejwe ko itsinda rya EJVM ryashyizweho n’umuryango wa ICGRL rishinzwe kugenzura imipaka riza kureba uyu musirikare mbere y’uko asubizwa iwabo.

Inkuru bijyanye:

Rubavu: Itsinda rya EJVM ryasuye aharasiwe umusirikare

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muduha amakuru kabisa

Mwenzangu yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka