Umushoferi yakoze impanuka ahunga nyuma yo gukekwaho gutwara magendu (Video)

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Nyakanga 2019 ahagana saa yine z’igitondo, umugabo wari utwaye imodoka ya Toyota RAC 785 B, yakoze impanuka ikomeye ahunga Polisi yari imukurikiye kuko yari imaze kumenya amakuru y’uko atwaye magendu.

Uyu mugabo ngo yari akuye magendu y’amabaro atanu y’imyenda muri Nyabugogo yerekeza ku Kinamba cya Muhima.

Polisi ikorera ku Kinamba cya Muhima imaze kumenya amakuru y’uko atwaye magendu, yamuhagaritse yanga guhagarara , ahubwo yongera umuvuduko ahunga, Polisi iramukurikira.

Polisi yakomeje kumukurikira ageze mu ikorosi rikata ku ruganda rwa UTEXRWA, rigana Nyarutarama ngo byamunaniye kurikata kubera umuvuduko munini yari afite imodoka ihita ibirinduka igwa mu muferege .

Iyi modoka isanzwe ikora akazi ko gutwara abagenzi (Taxi voiture) yahise ikurwa muri uwo muferege mu gihe uwari uyitwaye, utagize icyo aba yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru.

Uwari utwaye iyo modoka yahise atabwa muri yombi nyuma y'impanuka
Uwari utwaye iyo modoka yahise atabwa muri yombi nyuma y’impanuka

Uyu mugabo ukekwaho gutwara magendu we yahakanye ko ari magendu avuga ko ibyo yari atwaye byasoze, ahubwo avuga ko ari RURA yamuteje Polisi kuko hari ibyangombwa atujuje bimwemerera gukora akazi ko gutwara abagenzi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) ku wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 cyasohoye itangazo rivuga ko mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibikorwa bibi bya magendu ikinyabiziga kizafatwa gitwaye ibicuruzwa mu buryo bwa magendu n’ibindi byose bitwawe mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo bicuruzwa n’ikinyabiziga kibitwaye bizafatirwa burundu kandi bitezwe cyamunara hakurikijwe amategeko abigenga.

Iryo tangazo kandi rivuga ko by’umwihariko, umushoferi w’icyo kinyabiziga azajya acibwa ihazabu ingana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Iryo tangazo rinavuga ko nyiri ibicuruzwa n’umushoferi bazajya bakurikiranwa mu nkiko kubera ibyo byaha bya magendu.

Iyo modoka yari itwaye imyenda bivugwa ko itatangiwe imisoro
Iyo modoka yari itwaye imyenda bivugwa ko itatangiwe imisoro

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yavuze ko uwari utwaye iyo modoka kuba yanze guhagarara ahubwo akirukanka bigaragaza neza ko ibyo yari atwaye abitwaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ngo yashatse gukata ngo asubire inyuma biramunanira, imodoka ayitura mu muferege. Icya mbere ahanirwa ngo ni ukuba abashinzwe umutekano wo mu muhanda bamuhagaritse akanga guhagarara.

SSP Ndushabandi avuga ko magendu basanze muri iyo modoka ishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kugira ngo icyo kigo gikurikize ibiteganywa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga ko bakwiye kujya bahagarara igihe cyose babahagaritse.

Ikindi yasabye abatwara ibinyabiziga ni ukwirinda kwishora mu bucuruzi budahesha agaciro umwuga wabo.

Ati “Niba ukora umwuga wa Taxi, reba niba ibyo utwaye byujuje ubuziranenge, cyangwa byujuje ibisabwa.”

Ati “Gutwara magendu ni inyungu zawe z’akanya gato ariko ni igihombo ku Banyarwanda, uba usubiza inyuma igihugu cyawe kuko imisoro ni yo yubaka igihugu.”

Reba Video y’uwo mushoferi wakoze impanuka agerageza guhunga Polisi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yahahamuwe na rya tegeko rishya rica umuntu ufite Magendo 5000 USD.Buriya harimo n’abaforoda Ibiyobyabwenge.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

hitimana yanditse ku itariki ya: 29-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka